Umuziki uri muri bimwe mu biri gutunga abantu benshi babikora iyo bikoranwe ubuhanga n’ubunyamwuga,bimwe mu bikomeje gutanga Ibyishimo mu batuye isi bikanazamura ubutunzi bw’ababikora.
Kimwe mu bituma ibihangano by’abahanzi bikundwa ni injyana bikorwamo zikurura abumva bakanareba ibyo bihangano Ari nayo mpamvu hari injyana zihariye abakunzi kubera uburyo izo njyana zibyinitse.
Mu bihugu bifite injyana nyinshi zikunzwe na benshi harimo leta zunze ubumwe za amerika aho gifite injyana zigera kuri eshatu zirimo Pop,iyitwa Hip hop bakunda Kwita Rap ndetse n’iyitwa R and B.
Ikindi gihugu kiri mu by’imbere mu kugira injyana nyinshi harimo na Jamaica yihariye mu njyana ya Reggae na Dancehall ziri mu zikunzwe cyane ku isi kuva mu myaka myinshi ishize.
Mu bindi bihugu bifite injyana zifite abazikora zigakundwa cyane harimo igihugu cya Nigeria kimaze kwamamara mu injyana ya afrobeat,Afurika y’epfo nayo yihariye mu njyana ikunzwe cyane yitwa Amapiano iri mu zibyinitse cyane.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ifite injyana ikunzwe yitwa Soukous naho Tanzania ikaba ifite injyana yitwa Bongo Flava ikorwa n’abarimo Diamond platnumz.

