Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Menya uko ibiciro bya Lisansi bihagaze mu bihugu bihanitse igiciro cyayo muri afurika

Menya uko ibiciro bya Lisansi bihagaze mu bihugu bihanitse igiciro cyayo muri afurika

Ibihugu nka Centra Africa na Senegal kugeza ubu nibyo biri Imbere mu kugira ibiciro byo hejuru bya Lisansi mu bigize umugabane wa afurika.

Ngibi ibiciro bya Lisansi muri ibi bihugu uko bikurikirana kuva ku mwanya wa Mbere kugeza ku gihugu cya Cumi.

Igihugu cya Repubulika ya Centra Africa iza imbere igurisha litiro ya Lisansi ku mafaranga idorali rimwe n’ibice 89 naho muri Senegal ya Kabiri kuri uru rutonde litiro ya Lisansi ikaba igurishwa ku idorali rimwe n’ibice 78.

Ku mwanya wa Gatatu hari igihugu cya Zimbabwe kigurisha idorali rimwe n’ibice 54 kuri litiro imwe mugihe Kandi Cote D’Ivoire iri ku mwanya wa Kane igurisha litiro imwe ya Lisansi ku idorali rimwe n’ibice 53 kimwe na Burkina Faso iri ku mwanya wa Gatanu.

Ku wanya wa Gatandatu hari igihugu cya Morocco cyishyura idorali rimwe n’ibice 52 kuri litiro ya Lisansi naho mu gihugu cya Cameroon cya karindwi kigurisha ku idorali rimwe n’ibice 51 kuri litiro imwe.

Umwanya wa munani uriho igihugu cya Malawi kigurisha litiro ya Lisansi ku idorali rimwe n’ibice 45, ku mwanya wa cyenda hakaba Uganda iyigurisha ku idorali rimwe n’ibice 43 naho Seychelles iri ku wa Cumi ikaba igurisha litiro ya Lisansi ku idorali rimwe n’ibice 4.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *