Ku umugoroba wo kuri uyu wa 15 mutarama 2025, nibwo amakuru yatangiye gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga nyinshi, avuga ko Umuhanzikazi ISHIMWE Vestine usanzwe uririmbana na Dorcas mu itsinda ryabo rizwi Nka Vestine na Dorcas (Abaramyi), yasezeranye mu murenge n’Umusore w’Umunya Burkina Faso witwa Idrissa EUEDRAOGO, igikorwa cyabereye ku umurenge wa Kinyinya Mu umujyi wa Kigali.
Nubwo byari bimeze uko, Icyo gihe Ntagihamya cyo kubyemeza cyari gihari Cyane ko ntamafoto na videwo byagaragazwaga nabamenye ayo makuru, Ari nacyo cyakomeje gutera benshi gushidikanya.
Ni ibintu byatunguye abantu benshi kubera ubwiru bwabaye mu urukundo rw’aba bombi kugeza uyu muhango ubaye, Dore ko amakuru yemeza ko Uyu mukobwa yari amaze igihe afatiwe Irembo n’Umuryango w’uyu musore wo muri Burkina Faso.
Byemejwe Neza ko ISHIMWE Vestine Yasezeranye mu murenge n’Uyu musore w’Umunya Burkina Faso Idrissa EUEDRAOGO, mu masaha yo kuri Uyu wa 16 Mutarama 2025 Ubwo hashyirwaga hanze Amashusho y’indahiro, Bombi(Vestine na Idrissa) Mu murenge ndetse Biherekejwe N’amafoto yabo bari kumwe.
Nkuko bigaragara mubyangombwa, Uyu musore Wegukanye ISHIMWE Vestine Afite Imyaka 36 Mugihe ISHIMWE Vestine Afite Imyaka 22, Kuko Idrissa EUEDRAOGO Yavutse muwa 1989 naho Vestine akavuka muwa 2003.

