Rutahizamu wa Inter Miami, kabuhariwe Lionel Messi, ntari mu bakinnyi ba Argentina bazakina imikino ibiri ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera United State na Mexico. Ibi bibaye nyuma yo kuvunika mu mukino wa Major League Soccer ikipe ye yatsinzemo Atlanta United muriyi wikendi.
Messi yagize ikibazo cy’imvune ku gice cy’imibavu (adductor muscle) mu mukino wabaye ku Cyumweru. Mbere y’uyu mukino, yari yararuhutse imikino itatu ariko agarutse atsinda igitego mu mukino wa Concacaf Champions Cup ubwo Inter Miami yatsindaga Cavalier yo muri Jamaica.
Mbere y’uko avunika yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu kugira ngo abafashe muri iyi mikino bagiye gukina yo gushaka itike y’igikombe cy’isi dore ko bafitemo n’umukino ukomeye uzabahuza na Brazil.
Ikipe y’igihugu ya Argentina iri ku mwanya wa mbere mu itsinda ry’amakipe ahatanira itike y’Igikombe cy’Isi muri America y’amajyepfo, irusha amanota atanu Uruguay iri ku mwanya wa kabiri, naho Brazil iri ku mwanya wa gatanu. Argentina izakina imikino ibiri ikomeye, aho izasura Uruguay hanyuma yakire Brazil murugo.
Messi ni we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aho afite ibitego bitandatu. Mu mateka ye, amaze gukinira Argentina imikino 191 atsinda ibitego 112. Yagiye ayihesha ibikombe bitandukanye harimo n’igikombe cy’isi cya 2022 begukanye batsinze ikipe y’igihugu y’ubufaransa.Messi cyimwe na mugenzi we Ronaldo barifuza kuzakina igikombe cy’isi cya 2026 nyuma yahoo bakabona gusezera mu ikipe y’igihugu,bivuze ko nyuama y’igikombe cy’isi messi azaba afite imyaka 40 naho Ronaldo azaba afite imyaka 42 y’amavuko.
Uretse Messi, Argentina izakina idafite Paulo Dybala wa AS Roma na Gonzalo Montiel wa River Plate kubera imvune. Urumva ko iyi kipe y’igihugu ya Argentine itorohewe n’imvune z’abakinnyi baraza kubasaba imbaraga kugira ngo bazibe icyuho cyabo babubeze,gusa basnzwe bafite abakinnyi bakomeye babafasha.
Ku rundi ruhande, Brazil nayo izakina idafite Neymar kubera imvune yo ku kibero. Uyu mukinyi nawe ntago azakina imiko Brazil ifite kuko nawe yakuwe mu ikipe y’igihugu ya Brazil kubera ikibazo cy’imvune.
Aya makipe yombi agomba kwitwara neza muri iyi mikino kugira ngo bizere ko bazabona itike yo kuzitabira iyi mikino y’igikombe cy’isi,gusa Brazil niyo ifite akazi gakomeye kuko iri kumwanya wa Gatanu. Amakipe atandatu ya mbere mu itsinda rya Amerika y’Epfo ahita abona itike, naho ikipe ya karindwi igakina imikino ya kamarampaka (play-offs).
Nugutegereza tukareba uko aya makipe adafite ba kizigenza bayo uko azatwa dore ko banifitaniye umukino hagati yabo.

Messi yagize ikibazo cy’imvune ku gice cy’imibavu (adductor muscle)


Paulo Dybala ntabwo ari mu bakinnyi Argentine izifashisaha kuko yagize imvune izatuma amara ukwezi hanze y’ikibuga adakina

