Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yagaragaje ko atashyigikira igitaramo cy’Umunyekongo Maître Gims cyateganyijwe ku wa 7 Mata 2025, itariki Abanyarwanda n’Isi yose binjira mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gikorwa cyateje impaka ndende, aho umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wamaganye icyo gitaramo, basanga ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagaragaje ko guhitamo iyi tariki, aho Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka, ari uburyo bwo gutoneka abarokotse Jenoside.
Me Richard Gisagara, Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, yabwiye RBA ko Meya Hidalgo ashyigikiye ko icyo gitaramo gihagarikwa. Yavuze ko uyu muyobozi yasabye Polisi ya Paris gukumira igitaramo mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka no kugira ngo ituze ry’umujyi ridahungabana.
Icyakora, nubwo Meya wa Paris yagaragaje ko atifuza ko icyo gitaramo kiba, icyemezo cya nyuma kiri mu maboko y’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, ari na we uzafata umwanzuro wa nyuma ku cyemezo cyo kugihagarika cyangwa kugikomeza.