“Mfite ikimwaro kuko sinkunda gutsindwa”, Adel Amrouche, Yababajwe no Gutsindwa na Nigeria imbere ya Perezida Paul kagame

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yagaragaje akababaro gakomeye nyuma yo gutsindwa umukino we wa mbere atoje Amavubi, aho yatsinzwe na Nigeria ku bitego 2-0 mu mukino wa gatunu wo mu itsinda c mugushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Ibi yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ibyo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, aho abafana b’Amavubi bari bitabiriye ari benshi, bashyigikira ikipe yabo. Amrouche yavuze ko yababajwe no kuba atabashije gutanga intsinzi ku Banyarwanda, by’umwihariko ku mukino wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu magambo ye, Amrouche yagize ati:

“Mfite ikimwaro kuko sinkunda gutsindwa, si umuco wanjye. Ibyo kandi ni ko bimeze ku Banyarwanda nabonye bakunda igihugu cyabo. Mu mukino bibaho, ariko nanone birababaje cyane kubona uyu musaruro na Perezida Paul Kagame yaje kudushyigikira.”

Uyu mutoza w’Umunyalijeriya ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa yavuze ko bitashoboka guhindura ibintu byose mu mukino umwe, ariko yizeza abafana ko azagerageza gukosora amakosa yabaye. Yagize ati:

“Igihari ni uko ngomba kubihindura cyangwa byananira ngafata umwanzuro akaba ari njye uhinduka.”

Amrouche yavuze ko muri uyu mukino yari yahaye amahirwe abakinnyi basanzwe bakinira mu Rwanda, ariko bamwe batamweretse umusaruro yari abitezeho, bityo ntacyo abitezeho mu mikino iri imbere. Yavuze ko agiye gutangira gushakisha abakinnyi bashya bakina mu mahanga kugira ngo bazafashe Amavubi kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Wabonaga ko kuri uyu mugoroba Amavubi yakiniraga inyuma ubona imipira isubizwa inyu batinye ikipe y’igihugu ya Nigeria ukabona ko bakiniragamu kibuga cyabo ari nabyo byabaviriyemo gukora amakosa menshi bikabaviramo gutsindwa ibitego 2-0, gusa mu gice cya Kabiri baje bahinduye bagerageza guhindura bakajya banyuzamo bakataka binyuze cyane ku Mugisha Girbelt nubwo ntacyo byabyaye gusa wabonaga ko gari icyahindutse.

Ikipe y’igihugu Amavubi asubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, na wo uzabera kuri Stade Amahoro. Amrouche yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo Amavubi atsinde uyu mukino no gusubiza icyizere abafana bayo,yatangaje ko agiye guhindura ibintu byinshi kuko adakunda gutsindwa.

Gutsindwa na Nigeria byatumye u Rwanda rugira amanota arindwi, rukamanuka ku mwanya wa gatatu mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nigeria yo yahise ifata umwanya wa kane n’amanota atandatu.

Uyu musaruro utari mwiza wateye impungenge abafana b’Amavubi, ariko Amrouche yizeza ko ikipe izitwara neza mu mikino iri imbere kugira ngo ikomeze amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi.

“Mfite ikimwaro kuko sinkunda gutsindwa”, Adel Amrouche, Yababajwe no Gutsindwa na Nigeria imbere ya Perezida Paul kagame

Perezida Paul Kagame n’umuryango we bakurikiye umukino

Sitade Amahoro yari yuzuye abandi benshi babuze uko binjira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends