Michael Jackson wabaye icyamamare ku isi kubera ubuhanga yagaragaje mu muziki cyane mu injyana ya R&B yagaragajwe nk’umwe mu bahanzi babayeho mu mateka y’umuziki ku isi bafite ibigwi mu injyana ya R&B.
Ni ku urutonde rwakozwe n’abagize ubuyobozi bwa Billboard ku isi aho bashyize Hanze Urutonde rwa bamwe mu bahanzi icumi ba mbere b’ibihangage mu injyana ya R&B mu mateka kuva umuziki wabaho,uru rutonde rukaba rwagarutseho abanyabigwi batandukanye barimo n’uyu Michael Jackson wabaye umunyabigwi mu injyana zirimo na Pop.
Uru rutonde Kandi ruriho abahanzi bakomeye ku isi nka R Kelly Umaze igihe kinini muri gereza hakaba mo uyu Michael Jackson, umuhanzikazi Beyonce gusa ku mwanya warwo wa Mbere hakaba hari uwitwa Stevie wonder wubatse amateka mu kuririmba.
Uyu nyakwigendera Michael Jackson witabye imana mu myaka 16 ishize yashyizwe ku mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde rw’abi’ibihe byose muri iyi njyana aho ruyobowe na Stevie wonder naho ku mwanya wa Kabiri hakaba Aretha Franklin naho ku wa Kane hakaba Beyonce mugihe ku wa Gatanu ho hajeho Whitney Houston.
Ku mwanya wa Gatandatu hari James brown,kuwa karindwi hakagaragara ho Prince,kuwa munane hari umuhanzi Maria Carey naho ku mwanya wa cyenda hakaba hajeho uyu R Kelly ukurikirwa na Marvin gaye uri ku mwanya wa Cumi.
Ni ibintu bikomeye ku abanyamuziki nka R Kelly na Michael Jackson kuko ibigwi byabo bikomeje kuzamuka nyamara batagikora ibikorwa by’umuziki kubera aho isi yaberekeje dore ko R Kelly atorohewe n’ubuzima kuko ari muri gereza naho Michael Jackson we akaba atakiri mu mwuka w’abazima cyakora izina rye n’ibikorwa yasize akoze bikaba bikivugira.

