Umuholandi Michiel Mouris yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uw ambere mu isiganwarya ITT rya Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 18.
Kuri uyu wa kabari tariki ya 23 Nzeri 2025 shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare ikomeje kubera hano mu Rwanda mu mujyi wa Kigali yakomezaga k’umunsi wayo wa gatatu aho kuri uyu munsi hari hatahiwe icyiciro cy’ingimbi n’abangavu n’ukuvuga abatarengeje imyaka 19 mubakombwa ndetse n’abahungu.
kuri uyu munsi nabwo abakinnyi basiganywaga n’ibihe mu cy’iciro cy’abagabo abasiganywa bari 85, aho Mouris Michael w’imyaka 18 ukomoka mu Buholandi niwe wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu Ngimbi zitarengeje imyaka 19 zasiganwe n’ibihe akoresheje iminota 29 n’amasegonda 7. Yakurikiwe na Barry Ashlin ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasizwe amasegonda 6 naho Van Kerckhove Seff ukomoka mu Bubiligi aba uwa gatatu akaba yasizwe amasegonda 8.
Mu bakinnyi 85 basiganwe muri ITT y’Ingimbi zitarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, Umunyarwanda wasoreje hafi ni Byusa Pacifique wabaye uwa 53 asigwa n’uwa mbere iminota 5,27 mu gihe Ishimwe Brian yabaye uwa 55, yarushijwe iminota 5,52

Michiel Mouris yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu bari munsi y’imyaka 19

Michiel Mouris yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu bari munsi y’imyaka 19 Nyuma yo gukoresha iminota 29 n’amasegonda 7

Barry Ashlin ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wabaye uw kabiri aho yasizwe amasegonda 6

Seff ukomoka mu Bubiligi aba uwa gatatu akaba yasizwe amasegonda 8 n’uwambere




Umunyarwanda wasoreje hafi ni Byusa Pacifique wabaye uwa 53 asigwa n’uwa mbere iminota 5,27







