Mike Pence Yikomye Donald Trump ku Misoro y’Ubucuruzi no ku Mibanire na Putin


Mike Pence wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje impungenge zikomeye ku miyoborere ya Donald Trump mu biganiro n’itangazamakuru, avuga ko ubuyobozi bwa Trump “bwongereye ubushotoranyi bwa Putin,” ndetse ko politiki ze z’ubucuruzi “zizahombya abaturage b’Abanyamerika.”

Mu kiganiro cyihariye Pence yagiranye na Kaitlan Collins wa CNN, yavuze ko “Putin adashaka amahoro — ashaka Ukraine,” ashimangira ko gushyigikira Trump muri ibi bihe ari ukwibagirwa ibibazo bikomeye Isi irimo, cyane cyane intambara Uburusiya bukomeje muri Ukraine

“Iyo witegereje uko ibintu byagenze mu myaka itatu ishize, biragaragara ko Putin atari amahoro ashaka, ni Ukraine,”>> Pence. “Hashize amezi abiri Ukraine yemeye amasezerano yo guhagarika intambara, ariko Uburusiya bukomeza kuyirengagiza.”

Pence yavuze ko gushyigikira Uburusiya cyangwa kubucira amarenga atari uguha agaciro amahoro, ahubwo ari ukwemera ko igihe nikigera, ingabo za Amerika zizajya kurwana ku mipaka y’ibindi bihugu by’i Burayi.

Politiki z’Ubucuruzi za Trump “Zigamije igitugu aho gufasha abaturage”

Pence yakomeje anenga imisoro ya Trump yashyizwe ku bicuruzwa bituruka mu bihugu by’inshuti za Amerika, avuga ko iyo misoro izatuma ibiciro bizamuka bigahungabanya ubukungu bw’abaturage.

“Izi ngamba zo gushyiraho misoro zishingiye ku nganda no ku gitsure zizatuma habaho izamuka ry’ibiciro, zigahombya abaguzi, ndetse bigasenyera ubukungu bwacu,” niko Pence abisobanura

Yavuze ko nubwo ashyigikiye ko U Bushinwa bwotswa igitutu, atemeranya n’uko Trump yakoresheje izo ngamba ku bihugu bifitanye umubano mwiza n’Amerika. “Ubucuruzi bugomba gukorwa hagati y’ibihugu byigenga, ariko iyo bigeze ku bigenga kuri demokarasi, dukwiye kugira imbaraga zo gusaba ko bubahiriza umutungo bwite w’ubwenge.”

Greenland n’Ingufu za Gisirikare: “Dufite ubundi buryo bwo kurengera inyungu zacu”

Ku bijyanye na Greenland, aho Trump yigeze kuvuga ko ashaka ko Amerika iyigura cyangwa ikayifata ku ngufu, Pence yavuze ko atemeranya n’iyo mitekerereze.

“Greenland ni ingenzi cyane ku mutekano wacu, ariko dufite ibirindiro bibiri bya gisirikare bihagije, kandi dushobora no gukomeza ibiganiro. Ntabwo dukwiye kuhatabara ku ngufu.”

“Trump nari mfite umubano mwiza nawe, ariko dutandukanye”

Nubwo yagaragaje ko hari ibibazo byinshi batumvikanagaho, Pence yavuze ko we na Trump bari bafitanye umubano mwiza mu gihe cy’akazi, ariko ko nyuma byaje guhinduka bitewe n’ibyabaye nyuma y’amatora ya 2020.

“Abantu benshi batangazwa no kumva ko ntitigeze dutongana kugeza ku minsi ya nyuma. Turatandukanye cyane, dufite intego zitandukanye, ariko twari dufitanye umubano ukomeye mu kazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends