MINISANTE yagaragaje ko u rwanda rwiyemeje kugeza ubuvuzi kuri bose

Abitabiriye inama ku Buzima n’ubukungu muri Afurika, basabwe guhuza imbaraga mu mikoranire ndetse no guhanga udushya byafasha muguteza imbere urwego rwubuzima ku mugabane wa Afurika.

Iyinama iba buri myaka 2 ikaba ikaba iteranye kunshuro ya 7, yitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakora mu rwego rw’ubuzima, ubukungu, abashakashatsi ndetse n’abashyiraho Politiki zirebana n’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Ifite insanganyamatsiko iganisha ku kubaka inzego z’ubuzima zihamye mubihugu bya Afurika ikaba yitabiriwe n’abantu barenanga 350 baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi byiganjemo ibya Afurika.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima, Iyakaremye Zachee avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muguteza imbere urwego rw’ubuzima, no kugeza ubuvuzi kuri bose harimo nko gushyiraho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de sante.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends