Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Ayo makuru ni ibihuha mubyitondere.
Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025 nibwo Minisiteri ya Siporo yifashije imbuga nkoranyambaga zayo yanyomoje amakuru y’uko ngo yasabye FERWAFA gusubika amatora
K’umunsi w’ejo hashize ku wa mbere Tariki ya 28 Nyakanga 2025, ni bwo komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamariza kuzayobora FERWAFA mu myaka itanu irimbire ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Uru rutonde Akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA kashyize hanze hagargayeho umukandida umwe gusa ariwe Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda.
Minisiteri ya Siporo yahaknye ibyibaruwa yagiye hanze ivuga ko amatora yakwigizwa inyuma cyangwa agasubikwa “Minisiteri ya Siporo ntabwo yigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Ayo makuru ni ibihuha mubyitondere.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA ) naryo ryashize umucyo kuri icyo kibazo.
FERWAFA yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyamuryango bayo ko iyi nkuru atari yo. Gahunda zose z’amatora azabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA zikomeje uko zari ziteganijwe.”
Nubwo haba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo zahakanye aya makuru hari bamwe mu bayobozi bo muri FERWAFA bandikiye irishyirahamwe babasaba ko basubika aya matora aribo Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu, Ngendahayo Vedaste na Komeri ushinzwe Umutekano, Rurangirwa Louis.
Hunde Rubegesa Walter n’umwe mubiyamarizaga kuyobora FERWAFA ariko aza gukuramo kandidatire ye n’abo bari bafatanyije nyuma yo gushinja FERWAFA kubagora kubijyanye no kubona ibyangombwa, ibyo byaje kubera benshi urujijo ndetse bamwe bavuga ko harimo n’amananiza.
FERWAFA kandi yatangaje ko abatibonye kuri uru rutonde bagomba kujurira icyi cyemezo mugihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’akanama nkemurampaka gashinzwe amatora muri FERWAFA.
Amatora ya FERWAFA ntagihindutse agomba kuzaba tariki ya 30 Kanama 205 hakaboneka usimbura Munyantwari Alphonse urangije manda ye y’imyaka itanu.

Amatora ya FERWAFA azakomeza ingengabihe yaryo nkuko byari biteganyijwe

Rurangirwa Louis yasabye ko amatora yasubikwa
