Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Minisitiri Nelly Mukazayire Yasabye Amavubi Gukora Ibishoboka Batsinda Nigeria(Amafoto)

Minisitiri Nelly Mukazayire Yasabye Amavubi Gukora Ibishoboka Batsinda Nigeria(Amafoto)

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yasuye ikipe y’igihugu, Amavubi, mbere y’umukino ukomeye izahuramo na Nigeria kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukino witezwe cyane ni umwe mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe gutsinda iyi kipe ikomeye ya Nigeria, izwi nka Super Eagles. Yabibukije ko gukina umukino nk’uyu ari amahirwe akomeye kuri bo ndetse no ku gihugu cyose, bityo bagomba kuwitegura neza kugira ngo bagaragaze ko bafite ubushobozi bwo gutsinda.

Ikipe y’igihugu, iyobowe n’umutoza Adel Amrouche, irimo kwitegura uyu mukino mu buryo bwimbitse. Yagize ati: “Dufite abakinnyi beza kandi bafite impano, ikintu gisigaye ni ukwizera no guharanira intsinzi. Iki gihugu kibashyigikiye, turabasaba kwitanga uko bishoboka.”

Amavubi yagaragaje ubushongore mu mikino iheruka, aho batsinze Nigeria mu mukino wabaye mbere, bikerekana ko bishoboka gutsinda iyi kipe inshuro ebyiri zikurikiranye. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Lesotho na Benin. Kugeza ubu, Amavubi ari ku mwanya wa mbere mu itsinda, ibintu bitanga icyizere cyo gukomeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku munsi wejo sa 6:00 pm, aho abafana bazaba buzuye bashyigikira ikipe yabo. Ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwandika amateka no kwerekana ko rubasha guhatana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika. Abanyarwanda bose barasabwa gushyigikira ikipe y’igihugu kugira ngo izabashe kwitwara neza.

  kandi Amavubi arashaka gukomeza kwerekana ko ashoboye. Minisitiri Mukazayire yasoje asaba aba basore kwitanga uko bashoboye kuko intsinzi yabo ari ishema ry’igihugu cyose.

Igisiga abannyarwanda bose muri rusange twese niyonka nuguhurira muri stade amahoro ubundi tugashyigikira ikipe y’igihugu yacu tukareba ko twakora amateka tukazitabira igikombe cy’Isi kunshuro yacu ya mbere.Amakuru ahari n’uko abasore b’Amavubi bose bameze neza kandi biteguye guhatana  bose bakoze imyitozo yaba Omborenga Fitina na Yunusu bose bameze neza nyuma yo kubura umubye wabo bagarutse mu ikipe bari gukora imyitozo kandi biteguye gukora ibishoboka byose bakazitwara neza imbere y’abanyarwanda bose.

Tubibutsa ko U Rwanda ruri kumwanya wa mbere n’amanota arindwi aho banganya na Bennin ndetse na South Africa, Nigeria iri kumwanya wa gatanu namanota 3 gusa.

Minisitiri Nelly Mukazayire wa siporo yasuye ikipe y’igihugu amavubi

Amavubi yakoze imyitozo yanyuma ibanziriza umukino

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *