AMBULANCE YAPAKIWEMO SIMA
Kumbuga zitandukanye zi koranabuhanga hakomeje gucicikana amashusho y’ Imodoka yimbangukiragutaba izwi nk’ Ambulance ipakirwamo imifuka ya sima , bituma isakara hose kumbuga zitandukanye kubera ko yarigukoreshwa ibyo itagenewe. Bamwe mubaturage bavugako ari agasuzuguro no kudaha ibintu agaciro.
Minisitiri Dr.Sabin Nsanzimana yatangaje akoresheje imbuaga ze cyane cyane kurubuga rwe rwa X ko uwabikoze yabihaniwe kandi ko bitagakwiye. Yakomeje agira ati arashima cyane byimazeyo abaturage babashije gutanga aya makuru kugihe kandi ko ari byiza cyane kuko biri mundanga gaciro z’ umunyarwanda. Yakomeje agira ati “Aya makuru twayamenye kandi abapakiye imifuka yasima mumodoka yimbangukiragutabara bahanywe, kandi kirazira gukoresha ingobyi y’ Abarwayi mubindi bikorwa itagenewe. Turashima abaturage ko batangiye amakuru kugihe kandi ko bifasha.”
Minisitri Dr. Nsanzimana yasabye abaturage ko uwabona undi wese wakora ibikorwa nkibi bitemewe, bajya batangira amakuru kugihe, kandi bakibona hari ababigerageje bari gukoresha imodoka y’ Ambulance mubikorwa nkibi ndetse nibindi bihabanye nakazi ikora, uwabibona yahamagara 912.
Umukozi ku bitaro bya Gakoma utashatse ko mazina ye ajya hanze yatangaje ko umubikira ukuriye ibitaro bya Save witwa Nyiraminani Bellancilla, ariwe watumye umukozi we utwara iyo modoka kujya kuzana isima muri Ambulance muri Gisagara. Kandi ko umushoferi yamaze gutabwa muri yombi.
Umukozi yakomeje agara ati ” Bamaze kumufunga ariko navuga imva nimvano yuko byagenze nicyo baribagiye kuyikoresha ararekurwa”. Nubwo iyi Ambulance yafashwe yabarizwaga kukigo nderabuzima cya Save, kandi ikigo ndera buzima kiyobowe na Masera kandi kikabarizwa kubitaro bya Gakoma.Izi sima zari zipakiwe muriyi Amburance zari zigiye gusana bimwe mubymba bigizwe ni kigo ndera buzima
Urwego rw’ Igihugu rw’ubushinjacyaha RIB ntiburagira icyo rutangaza kuriyi nkuru.
Leave a Reply