mukino wari utegerejwe n’uwahuje ikipe ya Rayon Sport na Mukura Vs n’ukino watangiye sa moya n’igice abafana bari babukereye bategereje kureba niba Rayon Sport yasanga APR FC K’umukino wa nyuma, byaje no kubahira kuko nabo byaje kurangira Rayon Sport itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na biramahire Abeddy.
Nyuma y’uyu mukino abantu benshi ntago bemeranyije kugitego cya Rayon Sport kuko byaje kugaragara ko Biramahire Abeddy yari yarariririye ark bikaza kurangira umusifuze yemeje ko ari igitego aribyo byatumye abafana ba mukura bavuga ko babibye cyiriya kitakagombye kuba ari igitego.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, usanzwe ari umukunzi ukomeye w’Ikipe ya Mukura VS, yabajije niba umupira w’amaguru w’u Rwanda ari wo ufite umuvuduko uri hejuru kurusha uw’i Burayi ku buryo umusifuzi atabona ko umukinnyi yaraririye.
Ni ubutumwa yanditse ku rubuga rwa X ubwo yasubizaga umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ‘Oswakim’ wari wanditse ko umusifuzi Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ adakwiye kurenganywa ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy kandi bigaragara ko yahawe umupira na Serumogo Ali ari wenyine imbere.
Iki gitego rukumbi cyabonetse mu mukino wabaye ku wa Gatatu, cyafashije Rayon Sports gusezerera Mukura VS, igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
N’umukino wa Gatatu bagiye guhurira muri sitade amahoro kuva yavugururwa,aho iyo mikino yose banganyije 0-0 nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi bakinira muri sitade amahoro n’ugutegereza tukareba ko noneho bizakunda ko harimwe izatsinda indi uko byagenda kose hagomba kuboneka iyegukana igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yabajije niba umupira w’amaguru w’u Rwanda ari wo ufite umuvuduko uri hejuru kurusha uw’i Burayi ku buryo umusifuzi atabona ko umukinnyi yaraririye.
