Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Yorudaniya Ashinja Israel Gusenya Amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Yorudaniya, Ayman Safadi, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza byagize ingaruka zikomeye zirimo “ubwicanyi ndengakamere n’inzara”, kandi ko ibikorwa byagutse bya Israel biri “gusenya amahirwe yose y’amahoro mu karere.”

Ibi yabivugiye i Moscow ubwo yagiranaga ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aho yavuze ko yizeye ko bazaganira ku “bikorwa byo kurangiza ibitero muri Gaza, ubwicanyi n’inzara bikomeje kubyara.”

Safadi yongeye gushimangira ko “ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga bigikomeje gutuma umuti w’ibihugu bibiri (two-state solution) usenyuka, bityo bikica amahirwe yose y’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Mu ijambo rye, yashimiye igihugu cy’u Burusiya ku mwanya gifite ku kibazo cya Gaza, ati: “Turashima umwanya mufite wo kwamagana iyi ntambara n’ubusabe bwanyu bwo kugera ku gihagararo gihoraho cy’umuriro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends