Jimmy Donaldson wubatse izina mbuga nkoranyambaga cyane urwa YouTube yaciye agahigo kari karananiye abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi.
Ni agahigo uyu mugabo uzwi ku mazina ya MrBeast Ukomoka muri Amerika yaciye kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025 ubw yuzuzaga abamukurikira kuri Shene ye ya YouTube Miliyoni 400 byahise bimugira umuntu wa mbere ku isi ugeze kuri uyu mubare w’abamukurikira kuri YouTube w’ikorera no muri Rusange kuko kugeza ubu Ari we ufite Shene ikurikirwa cyane nyuma y’abandi bamuza inyuma nka Shene ya T series.
Uyu mugabo, MrBeast ageze kuri aka gahigo mu gihe gito amaze yesheje akandi gahigo ko kuba umuntu muto wageze ku butunzi bw’abamiliyoneri ku isi ariko abigezeho ntaruhare bigizwemo n’ababyeyi nk’uko abandi batunze agatubutse bagiye bayagwiza bigenze.
MrBeast amaze kuba ikirangirire kubera ibikorwa binyuranye acisha kuri YouTube ye aho akunda gukurura abantu kubera ibyamamare akorana nabo barimo abakinnyi bakomeye ku isi mu ingeri nyinshi.
Hitezwe ko Ashobora kwesa utundi duhigo turimo n’ako kuba uwagize ibihangano byarebwe cyane ku isi kubera imibare ye ahora azamura ku rwego rwiza.
