Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kamena sosiyete y’itumanaho ya MTN mu Rwanda yerekanye abahanzi barindwi bazataramira abaturarwanda mu bitaramo bitegurwa n’iyi sosiyete bizenguruka igihugu.
Iri garagazwa ry’aba bahanzi ryahuriranye n’igikorwa cyo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aho abafatanyabikorwa n’abahanzi baganiriye n’itangazamakuru habazwa ibibazo bitandukanye.
Reka turebere hamwe ibihangano biheruka gushyirwa hanze n’abahanzi bazagaragara muri ibi bitaramo
kevin kade uri mu bazataramira abanyarwanda muri MTN muzika iwacu Festival aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Bebe mu mezi ane ashize yakoranye na Alikiba wo muri Tanzania cyakora amaze iminsi mike agaragaye mundirimbo nshya ya Chris eazy yitwa Folomiana bahuriyemo na The ben.
Ariel wayz nawe ari muri aba bahanzi akaba amaze amezi ane ashyize ahagaragara iyitwa made for you ariko yakurikiwe na Alubumu yaje nyuma gato y’ukwezi kumwe.
Kivumbi King ni umuhanzi wa gatatu uri muri aba bahanzi aheruka gushyira hanze iyitwa mama yakoranye na Mike Kayiruka nanone hari umuraperi Riderman uri mu bakora Rap mu Rwanda bakunzwe, uyu afite indirimbo nshya zigera kuri eshanu zirimo iyitwa my boo.
Abandi bagaragaye kuri uru rutonde hari Juno kizigenza,Nel Ngabo na King james umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa Mowana imaze iminsi umunane.
Ibi bitaramo biba buri mwaka aho haba harahiswemo uturere tuzagerwamo n’abo bahanzi mu minsi itandukanye.
