Mu gihugu cy’ubusuwisi igi ry’inkoko riragura umugabo wifite

Mugihe mu bihugu byinshi kubona uko umuturage yigurira igi ry’inkoko bitajya hejuru y’ibiceri bitatu by’ijana mu mafaranga y’u Rwanda mu bihugu nk’uusuwisi byo bigoye umuturage kuryigondera kubera igiciro cyaryo.

Ubushakashatsi bwaturutse ku ibyakusanyijwe ku buryo ku isoko bihagaze bugaragaza ko igihugu cy’ubusuwisi aricyo cya mbere ku isi gihanitse ibiciro by’igi kuko rihagaze asaga igihumbi cy’amanyarwanda.

Iki gihugu giherereye ku mugabane w’uburayi kugira ngo ugituyemo abashe kurya umureti w’amagi icumi bimusaba gukora iminsi irenga ibiri yiyuha akuya kuko akoresha arenga Ibihumbi icyenda ku iduzeni yayo.

Iduzeni y’amagi iba irimo amagi 12 mu gihugu cya mbere kigira ahenda aricyo ubusuwisi igurwa amadorali 7 n’ibice bitatu,ubwo ni asaga ibihumbi icyenda mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.

Iyo urebye uko igihugu cya kabiri mu kugira ibiciro biri hejuru ku magi usanga mu busuwisi biri hejuru cyane kuko nko muri Denmark ya Kabiri ho iduzeni y’amagi ho Ari amadorali ane arenzeho ibice 90 yonyine.

Ubuholandi nibwo buri ku mwanya wa Gatatu ho iduzeni igura amadorali ane n’ibice 79, Austria ikaba iya Kane ku amadorali 4 n’ibice 54 mugihe Sweden yo iduzeni y’amagi ari amadorali 4 n’ibice 37.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends