Mu ikipe ya AS Kigali harimo abamaze amezi 10 batazi uko umushahara usa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko iyi kipe ibabereye ibirarane by’imishara bigera ku mezi atandatu,ndetse ngo hari nabo babereyemo amezi 10 ngo n’ukwa 11 gushobora kugera batarahabwa amafaranga.

Abo AS Kigali ibereyemo amezi 6 n’abakinnyi naho abatoza n’abandi bakozi batandukannye bob amaze amaezi icumi batarahabwa umushahara wabo n’umunsi warimwe ngo birashoboka cyane ko n’ukwezi kwa 11 gushobora kuziraho, gusa muri iy’ikipe harimo ibyiciro bigeye bitandukanye kuko bose ntago babarimo amezi angana, hari ibyiciro bibiri mu bakinnyi  i kuko hari ababerewemo ibirarane by’imishahara y’amezi atandatu, hakaba n’abandi bafitiwe amezi ane.

Kuri uyu wa 2 ntago AS Kigali yakoze imyitozo kuko abakinnyi banze gukora imyitozo bavuga ko byibura kugira basubire mu myitozo bagomba guhembwa byibura amezi ari hejuru y’abiri, AS Kigali n’imwe mu makipe akunze kuvugwamo ibibazo by’imishahara kuva nak era gusa kuri iyi nshuro bwo bisa naho byafashe indi ntera kuko kumara amezi 10 badahemba harimo ikibazo cy’ubukungu muri iyi kipe, ibi bije nyuma y’uko umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko amakipe yose yafashaga ugiye kuyacutsa akimeya ko ntakintu uzongera kubamenyera ayo arimo AS Kigali nubundi isanzwe ari uy’umujyi wa Kigali,Gasogi United ndetse na Kiyovu Sport.

Nubwo AS Kigali ifite ibibazo byuko itarahemba abakinnyi n’abakozi yari yagerageje kwitwara neza muri uno mwaka w’imikino kuko iri k’umwanya 3 aho ifite amanota 44 yose bisa naho ishobora gusoreza kuri uwo mwanya, Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, AS Kigali izakira Etincelles FC

AS Kigali abakinnyi bamaze amezi 6 badahembwa

Muri AS Kigali abayobozi bahagaritse akazi kubera kumara amezi 10 badahembwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends