uko bukeye n’uko bwije niko iterambere rirushaho kwiyongera bigatera no gutunganywa kw’ibikoresho bikomeye binahenze, ibituma abagwije imitungo n’amafaranga bakayabika mu mitungo nk’iyo ihenze.
ngizi imodoka zigezweho kandi zihenze zitunzwe n’abafite amazina akomeye muri afurika cyane mu bikorwa by’imyidagaduro.
- Bugatti Veyron

iyi modoka ya Bugatti itunzwe na Samuel Eto’o, umunya cote d’ivoire wakiniye amakipe atandukanye y’i burayi nka fc barcelona. iyi modoka ku isoko ihagaze agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorali ni ukuvuga arenga miliyari ebyiri hafi na miliyoni magana abiri .
- Lamborghini aventador

iyi modoka yo mu bwoko bwa lamborghini itunzwe n’umuhanzi w’umunya Nigeria Olamide, ikaba ifite agaciro k’ibihumbi magana atanu z’amadorali, asaga miliyoni 700 mu mafaranga y’u Rwanda
- Rolls Royce Phantom
rolls phantom ni imodoka itunzwe n’abakire bari ku rwego rwo hejuru nka Jimmy Tau, umwe mu bagize uruhare mu mikino ya soccer muri afurika y’epfo.
ku isoko ihagaze agaciro k’ibihumbi 450 by’idorali, ubwo ni miliyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda.
- Rolls Royce Cullinan
imodoka nk’iyi ya Cullinan itunzwe n’umuhanzi w’umunya Nigeria,Davido afite iyi modoka ihagaze agaciro k’ibihumbi magana ane ni asaga miliyoni 500 mu mafaranga y’u Rwanda.
- Lamborghini urus
iyi modoka ya urus ihagaze ibihumbi 350 mu madorali, hafi miliyoni 400 ikaba itunzwe na Boity thulo umunya afurika y’epfo ukomeye.
Mu incamake, Ngaba abandi bakomeye mu myidagaduro batunze imodoka zihenze
- Rolls Royce Ghost
igikoko cy’imodoka zigezweho itunzwe na Khanyi mbau wo muri afurika y’epfo, iyi modoka ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 300 mu madorali.
- Mclaren 720s
iyi modoka ifitwe na mohamed salah, umunya egypt ukinira ikipe ya riverpool mu bwongereza, ikaba ihagaze agaciro k’ibihumbi 300 mu madorali.
- Mercedes benz slr Mclaren
iyi nayo ifitwe n’umuhanzi akon, ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadorali.
- Ferrari 488 gtb
iyi modoka ifitwe n’umukinnyi wo muri cote d’ivoire wakiniye amakipe arimo chelsea, ikaba ihagaze agaciro k’ibihumbi 280 mu madorali.
- Bentley continental gt
iyi yo ifitwe n’umunya afurika y’epfo Cassper nyovest, ku isoko ihagaze ibihumbi 250 by’amadorali.
ngizo imodoka z’ibikoko zitunzwe n’ibyamamare byo muri afurika.