Mu mukino Argentine yatsinzemo Venezuela 3-0, Lionel Messi yatsinzemo 2 bisa n’aho ari nawo mukino we wanyuma akiniye imbere y’abafana b’ikipe y’igihugu ya Argentine

Mu ijoro ryakeye Argentine yatsinzemo Venezuela 3-0, Lionel Messi yatsinzemo 2 bisa n’aho ari nawo mukino we wanyuma akiniye imbere y’abafana b’ikipe y’igihugu ya Argentine.

muri America y’Epfo nabo bari gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, k’umugoroba washize ikipe y’igihugu ya Argentine yakiraga ikipe y’igihugu ya Venezuela maze iyitsinda ibitego 3-0 harimo na 2 bya Lionel Messi,  Lionel Messi ku munota wa 39 na 80 na Lautaro Martinez ku munota wa 76.

Byari ibyishimo byinshi kubanya-Argentine wabonaga ko bishimiye umukinyi ufatwa n’uwambere ku Isi kugeza ubungubu, kuo ntagikombe na kimwe kibaho ku Isi ataratwara kandi ninawe ubitse Ballon d’Or 8. Uyu musore bisa n’aho nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ashobora kuzahita asezera muri ikipe y’igihugu kuko no k’umugoroba yerekanye ibinyetso bisa n’aho ari gusezera bijyenanye n’uko nta wundi mukino mpuzamahanga ikip y’igihugu ya Argentine izonjyera gucyinira m’urugo vuba ahangaha.

Nyuma y’umukino ubwo yarari mu kiganiro n’itangazamakuru Yavuze ko kurangiza mu buryo nk’ubu buri gihe ari ibintu yarotaga.

Ati: ”Hari ibintu  byinshi byabaye ariko kurangiza gutya hano ni byo nahoraga ndota. Kubasha kwishimana n’abantu banjye… Mu myaka myinshi nagiye nakira urukundo muri Barcelona, ​​kandi inzozi zanjye kwari no kurugira hano, mu gihugu cyanjye, hamwe n’abantu banjye. Mu myaka myinshi hari ibyagiye bivugwa ariko ngiye hari ibintu byiza byose twakoze.“

Lionel Messi kandi yatangaje ko afite impugenjye z’uko atazakina igikombe cy’Isi kubera imyaka doreko afite imyaka 39, yagize atiKimwe nk’uko nabivuze mbere ku byerekeye igikombe cy’isi ntabwo ntekereza ko nzakina ikindi kubera imyaka yanjye, ikintu cyumvikana cyane ni uko ntazabikora. Ariko ni byiza ndishimye kandi nshishikajwe no kuzagikina. Nk’uko mpora mbivuga, njyenda umunsi ku munsi, umukino kuri buri mukino”.

Ikipe y’igihugu ya Argantine yamaze kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri America, Canada ndetse Mexico

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends