Mu rwego rwo kwubahiriza umwanzuro wa DRC, Rwandair yahagaritse ingendo zerekeza muri icyo gihugu.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe umwanzuro wo gukumira indege zituruka mu Rwanda kugwa ku butaka bwayo no kuguruka mu kirere cyayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano. Iki cyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu, aho RDC yavuze ko gifashwe hashingiwe ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwigaragaza.

Nyuma y’amasaha make hatangajwe aya mabwiriza, sosiyete y’indege yo mu Rwanda, RwandAir, yatangaje ko yatangiye kuyubahiriza. Mu itangazo yashyize hanze, RwandAir yemeje ko iri gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho izindi nzira z’ingendo ku bagenzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo. Yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose mu gushaka ubundi buryo bwizewe kandi butanga umutekano, ariko inagerageza kugabanya ingaruka z’iki cyemezo ku bakiliya bayo. Yongeyeho ko isaba imbabazi abagenzi bose bashobora guhura n’ibibazo kubera iki cyemezo cya RDC.

Urwego rushinzwe indege za gisivili muri RDC rwatangaje ko indege zose zanditse mu Rwanda, ndetse n’izindi zakorera muri icyo gihugu ariko zikaba zikorera mu Rwanda, zitemerewe gukoresha ikirere cyangwa kugwa ku butaka bwa RDC. Iki cyemezo cyashingiwe ku kuba hari umutekano muke uterwa n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubusanzwe umubano wa RDC n’u Rwanda wari umaze igihe utifashe neza, bitewe n’intambara ihuza ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, uri mu mujyi wa Goma kuva ku wa 27 Mutarama 2025.

Ibi bije bikurikira icyemezo RDC yafashe mu 2022, aho yahagaritse ingendo z’indege za RwandAir zari zisanzwe zigwa ku bibuga by’indege mpuzamahanga bya Goma, Lubumbashi na Ndjili i Kinshasa.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends