Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” Aravugwaho Gushaka Gukoresha Ruswa mu Mukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC

Mu majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka Migi, wakinye mu maklipe akomeye hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yumvikanye bivugwa ko ari we asaba myugariro wa Musanze FC, Shafiq Bakaki, kwitsindisha ku mukino bahuriyemo na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025.

Muri ayo majwi yasakaye, Migi yumvikana asaba uyu mukinnyi gukina nabi nkana kugira ngo Kiyovu Sports itsinde, ndetse amwizeza ko azamujyana muri iyi kipe umwaka utaha kuko ariho azaba atoza.

Yagize ati:
“Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu. Ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

Yakomeje agira ati:
“Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?” none ubwo uramfasha iki?

Bakaki Yanze kwemera ibyo Migi yamusabaga

Gusa uyu mukinnyi Shafiq Bakaki yahakanye ibyo Migi yamusabaga, avuga ko adashobora kugira uruhare muri uwo mugambi kuko bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Ati:
“Umutoza urabizi turi mu gisibo, rero sinzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”migi yakomeje kugenda amuhatiriza ariko amubwora ko bitashoboka bari mugisibo

Migi yakomeje avuga ko yari no kuvugisha abandi bakinnyi barimo myugariro Muhire Anicet Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin”.

Yakomeje amubaza niba Muhire Anicet Gasongo na Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin niba nabo bazakina undi amubwira ko bazakina avuga ko naboa araza kubavugisha.

Icyakora, uyu mugambi ntiwagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0. Muri ibyo bitego harimo n’icya Shafiq Bakaki, wari wasabwe kwitsindisha, byerekana ko atubahirije ibyo yasabwaga.

Migi yumvikanye avuga ko atazatoza Kiyovu sport umwaka utaha kandi yaramanutse mu cyiciro cyakabiri ubwo rero niyo mpamvu yasabaga aba bakinyi ngo ibone amanota 3 ntizamanuke azabone uko atoza Kiyovu Sport umwaka utaha.

Uyu mukino wari ufite uburemere kuko Musanze FC yari ku mwanya wa 14 n’amanota 19, mu gihe Kiyovu Sports yari hasi ku mwanya wa 15 n’amanota 18. Iyo Kiyovu itsinda yari kujya hejuru ya Musanze FC, ikava mu murongo utukura maze Musanze akaba ariyo ijya mu murongo utukura.

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports byayigumishije ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 18, irusha abiri Vision FC iri ku mwanya wa nyuma.

Migi ni umutoza wungirije muri Muhazi United, ariko kuko yazamukiye muri Kiyovu Sports, arashaka uko yayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Nubwo yagerageje gukoresha amayeri, Musanze FC yakoze ibishoboka byose ikomeza kwiyubaka, mu gihe Kiyovu Sports irushaho kujya ahabi. Uyu mugabo Migi byatumye atakarizwa icyize nk’umutoza wari ufite ejo hazaza kuko ibi yakoze bishobora kuzamugiraho ingaruka mu mwuga we w’uboza kuko ibi yakoze ntago ari kinyamwuga.

Shafiq Bakaki yahakanye ibyo Migi yamusabaga, avuga ko adashobora kugira uruhare muri uwo mugambi kuko bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Mugiraneza Jean Baptiste yumvikanye bivugwa ko ari we asaba myugariro wa Musanze FC, Shafiq Bakaki, kwitsindisha

Byarangiye umugambi wa Migi utagezweho kuko Kiyovu sport itsinzwe na Musanze 3-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends