Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yahanishijwe umwaka atagaragara mubikorwa by’umupira w’amaguru

Mugiraneza Jean Bapiste ‘Migi’ yarasanzwe ari umutoza wungirije wa Muhazi United yamaze guhagarikwa umwaka atagaragara mu mubukorwa by’umupira w’amaguru m’u Rwanda kubera amajwijwi yasakaye kumbuga nkoranyamabaga ari gusaba umukinyi wa Musanze  kwinsindisha ubwo bari bagiye gukina na Kiyovu Sport.

Amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga byari nyuma y’umukino Musanze FC yari yakiriyemo Kiyovu Sport I Musanze  wabaye tariki 15 werurwe 2025, ayo majwi yumfikanaga Migi asba myugariro a Musanze Bakaki kuzitsindisha kugira ngo Kiyovu Sport itazamanuka mu cy’iciro cya Kabiri, Migi yasaba uyu mugariro kitsindisha amusezeranya ko afite imbanziriza masezerano muri Kiyovu Sport ko azayitoza umwaka utaha bityo ko naramuka amukoreye ibyo yamusabaga umwaka utaha w’imikino azamujyana muri Kiyovu Sport azaba agiye gutoza kandi ko atayitoza yaramanutse mu cyiciro cya Kabiri.

Migi yahamagajwe na FERWAFA ngo yisobanure kubyo yashinzwaga maza yisobanura avuga ko yajyaga yumva bashinja Bakaki kwitsindisha bityo yashakaga kureba ko ibyo bamuvugagaho aribyo koko, ngo gusa yasanze abamubeshyera kuko ibyo namusabye atabikoze , mumajwi yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga uyu Bakaki yanze gukora ibyo Migi yamusabaga  biza kurangira Musanze itsinze Kiyovu Sport.

Umwanzuro wa komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA byatangajwe kuri uyu wa Kabiri rivuga ko” ihanishije Mugiraneza Jean Baptiste alias Migi guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umupira w’amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka (1) no kwishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo”

Komisiyo yatangaje ko utari buze kunyurwa n’icyi cyemezo agomba kujurira bitarenze iminsi ibiri(2) nyuma yo kumenyeshwa.Gusa nubwo ibyo byatangajwe Umwe mubayobozi ba FERWAFA yatangaje ko iki kibazo kitarangira kigomba gushyirwaho akado muri icyi cyumweru,nugutegereza tuakreba niba ibihano bishobora no kwiyongera.

Migi yahanishijwe umwaka atagaragara m’umupira w’amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends