Mugisha Bonheur ‘Kasemiro’ yakoze amateke y’uko ari munyarwanda wambere mu mateka y’umupira w’amaguru uguzwe amafaranga menshi

Umukinyi w’ikipe y’igihu y’u Rwanda ‘ Amavubi’ ndetse na Stade Tunisien yo muri Tunisia Mugisha Bonheur ‘Kasemiro’ yakoze amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru aho yamaze kugurwa agera ku ibihumbi $450,000.

Mugisha Bonheur ‘Kasemiro’ n’umwe mubanyarwanda bitwaye neza bakina hanze mu mwaka w’imikino ushize mu ikipe ye yarasanzwe akiniraya Stade Tunisien ikina ikiciro cya mbere muri tunisia , aho nyuma yo kwitwara neza amakipe menshi akomeye yaba ayaho muri Tunisia yamwifuzaga cyane harimo avuze ko kuri ubu bari mu biganiro na Club Africain na Espérance Sportive de Tunis, ndetse no hanze yaho.

Kuri ubungu uyu musore ukina hagati mugikubuga ariko yugarira bikaba byarangiye ku munsi w’ejo yarakoze n’ikizamini cy’ubuzima akaba yerekeje mu ikipe ya Al Masry ikina ikiciro cya mbere mu gihu cya misiri imutanzeho agera ku ibihumbi $450,000 n’uvuga arenga miliyo 600Frw, akaba yahise aba umunyarwanda wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ubashije kuba yagurwa ayo mafaranga.

Mugisha Bonheur yageze muri Libya muri 2023 mu ikipe ya Alhli Tripoli avuye muri APR FC, ayivamo yerekeza muri tunisia asinya imyaka ibiri muri iyi kipe Stade Tunisien aho yaguzwe yarashigajemo umwaka umwe ngo amasezerano ye agere kumusozo, uyu musore umwak ushize yatsindiye ino kipe ibitego 5 ndetse ayifasha kurangiriza ku mwanya 6 muri shampiyona, yayifashije kandi kujyera k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Igihugu muri Tunisia aho batsinzwe k’umukino wanyuma na Espérance Sportive de Tunis.

Uyu musore kandi udasiba mu ikipe y’igihu ‘amavubi ninawe watsinze igitego cyatumye bagera k’umukino wanyuma w’igikombe cy’igihugu muri Tunisia ubwo batsindaga ikipe ya US Monastir muri 1/2, uyu musore kandi ninawe warushinzwe gutera penalite muri iyi kipe ya Stade Tunisien.

Mugisha Bonheur yatnzweho agera ku bihumbi $450,000 ava muri Stade tunisien ajya muri Al Masry

Mugisha Bonheu umwaka ushize w’imikino ni watsize igite cyatumye ikipe ye igera k’umukino wa nyum w’igikombe cy’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends