Umukinyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Mugisha Bonheur bakunze kwita kasemiri abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yamaze gusezera ikipe ya stade Tunisien yarasanzwe akinira yo muri Tunisia.
Nyuma y’uko mu cyumweru gishize aribwo hagiye amakuru hanze avuga ko uyu musore usanze ukina mu kibuga hagati yugarira nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino agasha ikipe ye ya Stade Tunisie gusoreza k’umwanya wa Gatandatu muri shampiyona ta Tunisia ndetse agafasha n’iyi kipe kugera k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu, aho yatsinze ibitego 5 byose, nibyo byatumye atangira kubengukwa n’amakipe menshi agiye atandukanye harimo Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia.
Kuru ubungubu uyu musore yamaze gsezera abakunzi b’ikipe ya stade tunisien ndetse n’ikipe muri rusanjye abinyujije k’urukuta rwe rwa instagram, yshimiye abafana , abakinyi bakinanye ndetse n’abayobozi b’ikipe.
Ati”Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye,abatoza, ubuyobozi ndetse cyane cyane n’abafana. Urukundo rwanyu n’ubufasha bwanyu byasobanuye byinshi kuri njye”.
Nyuma yp kumvika n’ikipe ya Al Masry yo mu gihugu cya Misiri, amakuru avuga ko agiye gutangwaho agera ibihumbi 350 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo agera kuri 505,841,017.50 RWF, akaba azaba abaye umunyarwanda wa mbere uguzwe ayo mafaranga kuva umupira w’amaguru watangira gukinywa ku Isi.
Al Masry uyu musore yerekejemo n’imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Misiri aho umwaka ushize yasoreje k’umwanya wa 4 muri shampiyona bivuze ko iyi kipe izahagararira Misiri mu mikino ya CAF Confederation Cup umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026.

Mugisha Bonheur yasezeye ku ikipe ya stade tunisien yarasanzwe akinira

Kasemiro akaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Al Masry yo mu Misiri
