Muhazi United yahagaritse ‘Migi’ washinjwe gusaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha

Umutoza wa Muhazi United wungirije Mugiraneza Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane ku izina rya Migi iyi kipe yamaze kumuhagarika mu nshingano ze zo kuba umutoza w’ungirije muri iyi kipe byagateganyo kubera ibintu bimaze iminsi bimuvugwaho byo gushaka guha ruswa abakinnyi bamusanze ngo bitsindishe umukino bari bafitanye na Kiyovu sport,babaye bamuhagaritse byagateganyo ngo hakorwe iprereza ryimbitse koko niba amajwi yagiye hanze araye kugira ngo barebe icyo gukora nyuma.

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yahagaritswe n’ikipe ya Muhazi United FC yari abereye umutoza wungirije, nyuma yo kumvikana mu majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino yakiriyemo Kiyovu Sports wabaye, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Kuri ubu hari gukorwa, iperereza kuri ayo majwi yo kuri telefone yumvikanyemo Migi asa iyo serivisi myugariro Shafiq Bakaki, wa Musanze FC amusezeranyo kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza kandi yifuza ko iguma mucyiciro cya mbere.

Muri ayo majwi yasakaye, Migi yumvikana asaba uyu mukinnyi gukina nabi nkana kugira ngo Kiyovu Sports itsinde, ndetse amwizeza ko azamujyana muri iyi kipe umwaka utaha kuko ariho azaba atoza.

Yagize ati:
“Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu. Ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

Yakomeje agira ati:
“Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?” none ubwo uramfasha iki?

Bakaki Yanze kwemera ibyo Migi yamusabaga

Gusa uyu mukinnyi Shafiq Bakaki yahakanye ibyo Migi yamusabaga, avuga ko adashobora kugira uruhare muri uwo mugambi kuko bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Ati:
“Umutoza urabizi turi mu gisibo, rero sinzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”migi yakomeje kugenda amuhatiriza ariko amubwora ko bitashoboka bari mugisibo

Migi yakomeje avuga ko yari no kuvugisha abandi bakinnyi barimo myugariro Muhire Anicet Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin”.

Yakomeje amubaza niba Muhire Anicet Gasongo na Nsabimana Jean de Dieu “Shaolin niba nabo bazakina undi amubwira ko bazakina avuga ko naboa araza kubavugisha.

Icyakora, uyu mugambi ntiwagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0. Muri ibyo bitego harimo n’icya Shafiq Bakaki, wari wasabwe kwitsindisha, byerekana ko atubahirije ibyo yasabwaga.

Migi yumvikanye avuga ko atazatoza Kiyovu sport umwaka utaha kandi yaramanutse mu cyiciro cyakabiri ubwo rero niyo mpamvu yasabaga aba bakinyi ngo ibone amanota 3 ntizamanuke azabone uko atoza Kiyovu Sport umwaka utaha.

Uyu mukino wari ufite uburemere kuko Musanze FC yari ku mwanya wa 14 n’amanota 19, mu gihe Kiyovu Sports yari hasi ku mwanya wa 15 n’amanota 18. Iyo Kiyovu itsinda yari kujya hejuru ya Musanze FC, ikava mu murongo utukura maze Musanze akaba ariyo ijya mu murongo utukura.

byatumye atakarizwa icyize nk’umutoza wari ufite ejo hazaza kuko ibi yakoze bishobora kuzamugiraho ingaruka mu mwuga we w’uboza kuko ibi yakoze ntago ari kinyamwuga.

Shafiq Bakaki yahakanye ibyo Migi yamusabaga, avuga ko adashobora kugira uruhare muri uwo mugambi kuko bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Mugiraneza Jean Baptiste yumvikanye bivugwa ko ari we asaba myugariro wa Musanze FCShafiq Bakaki, kwitsindisha

Ubuyobozi b’ikipe ya Muhazi united bwamaze guhagarika migi byagateganyo

Migi yumvukanye asaba myugariro wa musanze kwitsindisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends