Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, yitabye Imana ku myaka 103

Umufana ukomeye wa Mukura Victory Sport n’kipe y’igihugu ‘Amavubi’ Mukanemeye Madeleine wamenyekanye cyane ku izana rya ‘Mama Mukura’ yitabye Imana ku myaka 103 zaize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri icyi cy’umweru tariki ya 3 Kanama 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Mama Mukura yitabye imana azize uburwayi.

Uyu mukecuru warugize imyaka 103 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya kabutare muri Werurwe 2025 icyo gihe nibwo yafashe agezeyo bahita bamwohereza mu bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB). icyo gihe yararembye ndetse byumwihariko ikipe yamukura yemeje nayo makuru isaba abakunzi be kumusenjyera.

Aya Makuru y’uko Mama Mukura yitabye Imana yemejwe n’umuvugizi wa Mukura VS Gatera Edmond

Ati “Natwe twatunguwe no kumva ko uyu mukecuru yitabye Imana bitunguranye muri iki gitondo. Ejo yaratashye araryama bisanzwe kuko yari yaranavuye kwa muganga, ariko mu gitondo basanga yashizemo umwuka.”

Yvuze ko kandi ubuyobozi bwa MukuraVS buri gukora ibishoboka byose kujyira ngo aherekezwe neza mu cyubahiro nk’umwe mu-Sportif wabereye urugero rwiza abandi.

Ati “Twamufataga nka Nyogokuru w’abakunzi b’umupira w’amaguru bose kuko si Mukura yakundaga gusa ahubwo n’Ikipe y’Igihugu yayikundaga. Yabaye intangarugero kuri buri wese, ni ngombwa cyane rero ko tumuherekeza neza kandi abo asize tukazatera ikirenge mu cye.”

Mama Mukura witabye Imana ubusanzwe yabonye yavutse mu 1922 avukira mu mudugudu wa Kibitoki mu kagari ka Munazi mu murenge wa save ho mu karerere ka Gisagara akaba umwana wa nyuma mu bana umunani bavukana munda imwe.

Mama Mukura yashate umugabo muri 1965 afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana n’umwe yabyaranye n’uwo mugabo bashakanye, Mama Mukura yatangiye gufana umupira w’amaguru akiri umwana muto akicyiga mu mashuri abanza ndetse aho yakundaga no kuwukina, Uyu mukecuru kandi yavuze ko ngo ubwo yaracyi umwana yakundaga gukina umupira n’abahungu ndetse ko rimwe yigeze no kujya kureba imikino y’umupira w’amaguru yari n’umwami Mutara III Rudahigwa.

Mukura VS yashinzwe mu 1963 ubwo Mama mukura yarafite imyka 41, guhera icyo gihe akimenya ko Mukura yashizwe yahise ayikunda ndetse atanjyira no kujya ajya kureba imikino yayo yisize n’amarangi kuza atabarutse ku myaka 103 yaragifana Mukura VS.

Mama Mukura kandi yagiye agaraga kenshi yitabiriye imikino y’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse yisize n’amarangi.

Mama Mukuri yarumukunzi ukomeye wa Mukura VS guhera muri 1963 yashingwa

Mama Mukura yitabye Imana afite Imyaka 103 y’amavuko

Ikipe y’igihugu Amavubi yigeze kujya gusura Mama Mukura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends