Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukansanga Salima, ari mu basifuzi 56 bazasifura Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera mu Misiri kuva tariki ya 22 uku kwezi kugeza tariki ya 18 z’ukwezi gutaha akaba ari nawe munyarwanda rukumbi uzasifura icyi Gikombe.
Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyagombaga kubera muri Côte d’Ivoire ariko icyi gihugu cyiza kwikura mu kwakira iri rushanwa, bituma Misiri ihabwa uburenganzira bwo kuritegura kugira ngo izaryakire. Muri iri rushanwa, Mukansanga Salima azaba akora nk’umusifuzi wo hagati muri Video Assistant Referee (VAR), aho azifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gufasha abasifuzi b’ibibuga gufata ibyemezo by’ingenzi igihe umusifuzi wo hagati mu kibuga atabashije kubona ikosa cyangwa no gufata ibyemezo bigeye bitandukanye umusifuzi uyoboye umukino atabasha kubona.
Mukansanga Salima yahoze asifura mu kibuga hagati ariko nyuma aza gusezera ibyo gusifura hagati mu kibuga none kuri iyi nshuro azaba ari kuri VAR gusa. Ibi bije nyuma y’uko hari abandi basifuzi b’Abanyarwanda bari gusifura Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Maroc kuva tariki ya 30 z’ukwezi gushize kugeza tariki ya 19 uku kwezi.
Muri aba basifuzi bari gusifura icyabaterengeje imyaka 17 ari nayo mpamvu Mukansanga yisanze ariwe mu nyarwanda rukumbi harimo Rulisa Patience na Umutoni Aline basifura mu kibuga hagati, mu gihe Umutesi Alice na Ishimwe Didier basifura ku ruhande. Abdul Twagirumukiza na we ari mu basifuzi bazaba ku ikoranabuhanga rya VAR.
Iki gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizahuriramo amakipe y’ibihugu akomeye gusa ikipe y’igihugu Amavubi ntago yabashije kubona itike yo kwitabira, ayo makipe harimo :
- Itsinda A: Central Afurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana na Tanzania.
- Itsinda B: Nigeria, Misiri, Afurika y’Epfo na Maroc.
- Itsinda C: Senegal, Zambia, Kenya na Sierra Leone.
Aya makipe azahatana kugira ngo haboneke ibihugu bine bya mbere bizahita bibona itike yo guhagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Chile mu 2025.
Ikipe ya Senegal niyo iheruka kwegukana iki gikombe mu mwaka wa 2023, aho yatsinze Gambia ku mukino wa nyuma. Iyi kipe izaba ifite intego yo kongera kwitwara neza kugira ngo yisubize igikombe, ariko izaba ifite abakeba bakomeye bazashaka kuyikura ku ngoma,amwe mu makipe yitezwe cyane harimo Maroc,Misiri izanakira utabagiwe igihugu cya Senegali.
Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyitezweho gutanga ishusho y’abakinnyi bashobora kuzavamo ibihangange bya ruhago mu minsi iri imbere dore ko ari namwe mu mahirwe yo kwigaragaza kugira ngo babe babona amakipe yo ku mugabane w’iburayi ndetse nahandi hagiye hatandukanye.

Mukansanga Salima niwe munyarwanda rukumbi uzasifura igikombe cy’Africa cy’abatarengeje imyaka 20
