Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yatangaje ko yifuza kongera kuyiyobora no kuyigira ikipe ikomeye kurushaho. Yatangaje ko yiteguye gushora agera kuri miliyari 5 Frw kugira ngo yubake iyi Kipe ya Rayon Sport, agashyiraho umuryango mushya wo kuyobora no guteza imbere iyi ikipe ikunzwe nabenshi mu U Rwanda.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Munyakazi yagaragaje uko ateganya gukoresha ayo mafaranga mu guteza imbere Rayon Sports. Muri ayo magambo, yavuze ko miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo ibafashe kugabanya ibibazo bagize mu myaka yashize. Indi miliyari imwe izishyurwa amadeni ikipe ifite kugira ngo habeho isuku mu miyoborere yayo isigare nta kibazo nakimwe cyāumwenda ibereyemo soseti cyangwa undi uwariwe wese.
Miliyari eshatu zisigaye ngo azazishora muri Rayon Sports mu gihe cyāimyaka itatu, bivuze ko buri mwaka ikipe izabona miliyari imwe yo kuyifasha gutera imbere muburyo bwo kugura abakinnyi ndetse nāibindi bikorwa byāikipe. Mu rwego rwo guteza imbere abafana bayo, Munyakazi yavuze ko nyuma yāiyi gahunda Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga umusanzu kuko azajya ajya gusura abafana bakaganira mu busabane.
Mu bijyanye nāimiyoborere, Munyakazi yagaragaje ko ubuyobozi buzashyirwaho na we ubwe kuko azaba ari we washoye amafaranga menshi mu ikipe. Abafatanyabikorwa bazahabwa serivisi zigezweho, cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports.
Yagaragaje ko ikipe izahabwa ibikoresho byose byāibanze kugira ngo ibe urutirigongo rwa siporo mu Rwanda. Mu myaka itatu iri imbere, ngo azashora izindi miliyari 5 kugira ngo ikipe itere imbere kurushaho, ndetse anateganya gushyiraho andi mashami yāimikino nka Volleyball, Basketball, nāamagare.
Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma yāimyaka itatu, Rayon Sports izaba iri ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga igendera mu ndege ye bwite (Private Jet). Yongeyeho ko nubwo atashatse kuvuga kuri bisi (Bus), ikipe izaba ifite imodoka igezweho, ambulance ebyiri ziyiherekeza, imodoka ebyiri za staff, ndetse na moto ebyiri zizajya ziyiyobora mu ngendo zayo.Munyakazi Sadate, yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020. Mu bihe bitandukanye, yagiye agira uruhare mu kuyishyigikira.
Ibi byose akazabikora mugihe Rayon Sport yaba ishyizwe ku isoko ,Yongeyeho ko ubusabe bwe buzarangira ku wa 25 Ukuboza 2025 nibirenga icyo gihe atazaba acyibariza muriyo gahunda yo kugura ino kipe,nugutegereza tukareba uko bizagenda,ese ubundi nibande bazayishyira ku isoko babifite mu nshingano,abafana biyi kipe ibi babyakiriye gute? Nugutegereza tukareba icyo ubuyobozi bwa Rayon Sport buza gutangaza kuri icyi cyifuzo.
Sadate ni we nyiri sosiyete ikomeye hano mu Rwanda Ā yāubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu nāimihanda irimo iya kaburimbo, iyāibitaka nāiyāamabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi wāIhuriro ryāAbakora Imirimo yāUbwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko mu kugena agaciro kayo bushingiye ku banyamuryango gusa, bwasanze yaba ihagaze miliyari 6 Frw, bingana nāimigabane ibihumbi 200 aho umugabane uciriritse utajya munsi yāibihumbi 30 Frw nugutegereza tukareba niba araza kuzuza ayo mafaranga.
Iyi gahunda ya Munyakazi Sadate ije mu gihe Rayon Sports ikomeje gushaka uburyo bwo kugera ku rwego mpuzamahanga no kwiyubaka nyuma yāimyaka igoranye mu buyobozi. Reka dutegereze niba iyi miliyari 5 izasanga ubuyobozi bwāikipe bwiteguye kwemera aya masezerano mashya.

Munyakazi Sadate yavuze ko ashaka kugira Rayon Sport ikipe ikomeye kuruhando mpuzamahanga

Munyakazi Sadate yiteguye gutanga miliyali 5 frw akegukana Gikundiro
