Nyuma yo guhagarika abatoza Rayon Sport yahise kuzajya I Huye gukina ½ cy’igikombe cy’amahoro mu mukino bafitanye na Mukura Vs badafite Nsabimana Aimable ndetse n’uzamu wabo wa mber khandime Ndiaye nyuma yuko aba bombi bakekwa ko bashobora kuba bagurisha imikino imwe n’imwe bityo bakitsindisha ngo ari nayo ntandaro y’umusaruro muke uri kuboneka muri iy’ikipe ya gikundiro
Iki cyemezo cyaje nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ku wa 5 Mata 2025, bawunganyije muburyo budasobanutse habe na gato kuko ibitego batsinzwe n’ibtego bidasobanutse habe nagato gusa biravugwa ko ubwo bajyaga gukina na Marine mu mukino banganyije ibitego 2-2,ngo mbere y’umukino aba basore ngo baba barakiriye amafaranga yo muri Marine Fc kugira ngo baze kwitsindisha gusa nyuma byaje kumenyekana none abo bakinyi biyemeza guhinyuza ibyo babavugaho mbere y’umukino ariko ngo umunyezamu aza kubatenguha aritsindisha n’ubundi birangira bigaragaye ko amakuru yavuzwe mbere y’umukino ashobora kuba afite ishingiro abo basore baba barahawe ruswa bityo ngo bitsindishe
Amakuru dukesha inyarwanda.com avuga ko nsabimana aimable we nyuma y’ibyo yagumuye na bagenzi be ngo ntibazasubire gukora imyitozo batarahembwa dore ko ngo iyi kipe yarimo abakinnyi amezi abiri gusa yamaze kubahemba ukwezi kumwe ngo n’ubwo amakuru avuga ko batishimiye kuba bahawe ukwezi kumwe bagombaga guhabwa amezi abiri yose icyarimwe uko yakabaye.
Muri Rayon Sport haravugwamo ibibazo uruhuri nyuma yuko bahagaritse abatoza bayo yaba umukuru ndetse n’uwabazamu hakaba hatangiye kwiyongeraho abakinnyi,n’ibibazo ino kipe ifite nyamara bari bageze aho rukomeye yaba guhatanira igikombe cya shampiyona baracyafite amahirwe ndetse n’ikombe cy’amahoro baracyafite amahirwe gusa bino bibazo sinzi niba haricyo biri buze kuborohera.
Rwaka Claude, wahoze atoza Rayon Sports y’abagore nyuma yo kugirwa umutoza wungirije ndetse akanajyana na Robertinho i Rubavu, ni we wahise ahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’abagabo by’agateganyo,uyu mutoza yaramaze gutoza umukino umwe nk’umutoza wungirije gusa ubu tuvugana niwe mutoza mukuru by’agateganyo. Ibi bije mu gihe ikipe yugarijwe n’ibibazo by’imvune, abakinnyi batishyurwa ku gihe (baheruka umushahara w’ukwa kabiri), ndetse n’abakinnyi baguzwe ariko batitabazwa kandi baraje baje gufasha iy’ikipe.
Nugutegereza tukareba ese Rwaka wenyine adafite umutoza n’umwe umufasha haricyo azabasha gukora muri iyi kipe yugarijwe n’ibibazo?nugutegereza tukareba.

Nsabimana Aimable ntago azajyana na Rayon Sport I huye kubera kugumura bagenzi be ngo ntibakore imyitozo

Khadime ndiaye arekekwa kuba yarakiriye ruswa akitsindisha ku mukino banganyijemo na Marine 2-2
