Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Muri Repubulika ya Centra africa ibiciro bya Mazutu birahanitse

Muri Repubulika ya Centra africa ibiciro bya Mazutu birahanitse

Mu gihugu cya Central african abacuruzi n’abakoresha mazutu bakomeje guhura n’ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro bya mazutu dore ko iki gihugu kiri ku mwanya wa mbere w’ibifite ibiciro biri hejuru muri afurika muri uyu mwaka wa 2025.

Uko ibiciro bya mazutu bikomeza kwiyongera bishyira igihombo gikomeye ku bayikenera bya buri munsi ari nako bigera ku bakenera serivisi zitangwa nabo bakoresha ibikoresho byifashisha mazutu dore ko ari na byinshi cyane.

Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira hamaze gushyirwa ahagaragara ibihugu 10 bya mbere biri u isonga mu kugira itumbagira ry’ibiciro bya Mazutu byagarutsemo iki cya central african kiri no ku mwanya wa mbere mu bifite itumbagira rya lisansi.

mugihe central african iza ku mwanya wa mbere muri ibi bihugu icumi bya mbere birimo izamuka ry’ibiciro bya mazutu,malawi iyikurikiye ku mwanya wa kabiri nayo igakurikirwa na zimbabwe.

Cameroon na Sierra Leone bikurikiraho nabyo bigakurikirwaa na Guinea iri ku mwanya wa gatandatu naho ibirwa bya seychelles bikaba biri ku mwanya wa karindwi.

mozambique iri ku mwanya wa munane ikurikirwa n’Uburundi nabwo bukurikirwa na Senegal ya nyuma kuri uru rutonde.

Ibi biciro bizamuka bishobora gutera imyiyongerere y’ibiciro by’abakoresha ibinyabiziga bagenda ndetse n’ibindi bikora mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi,mu mihanda kuko akenshi usanga mazutu ikorana na Lisansi bihurizwa muri ibyo byuma kimwe no mu nganda.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *