Igihugu cya Somalia cyagarutse ku mwanya wa Mbere w’ibihugu bituwe n’abaturage biganjemo abato bafite ikibazo cy’imirire mibi ku rutonde rwashyizwe hanze rw’umwaka wa 2025.
Iki gihugu kimaze kugarizwa n’izamuka ry’ubukungu binyuze ku kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na mazutu n’ibindi bibazo bituruka ku mutekano muke utuma abaturage benshi batabona uko bita ku mirimo rusange ibabeshaho.
Iki gihugu cya Somalia kuri uyu mwanya wa Mbere hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage baho babayeho mu buzima bubashyira mu kaga ku kijyanye n’ubuzima kuko ubuzima bw’abari mu mirire mibi buri kuri 51 ku ijana Kandi bikizamuka kuri 51.3 ku ijana.
Ku kigero cya 30 ku ijana by’abana bo mu gihugu cya Madagascar bari mu murongo utari mwiza kuko bafite ubuzima butari bwiza buturuka ku kutabona indyo yuzuye bishyira iki gihugu ku mwanya wa Kabiri kuri uri rutonde.
Kuri uru rutonde ku mwanya warwo wa Gatatu hari igihugu cya Liberia kiri mu byugarijwe n’indwara zandura zirimo ibyorezo ifite abari ku kigero cya 38 ku ijana mu basafite imirire myiza.
Ibindi bihugu birimo Zimbabwe na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ni Ibiza kuri uru rutonde aho Zimbabwe iri ku mwanya wa Kane naho Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikaza iyikurikira ku mwanya wa Gatanu.
Kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni ibintu byafashe intera kubera umutekano muke uhora muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa afurika.
