Umunyamakuru Mutesi Scovia yacyeje abahanzi nyarwanda barimo The ben na Mugenzi we Meddy kubera ibikorwa byiza byabo.

Uyu mubyeyi usanzwe ari umuyobozi wa RMC ikigo cy’abanyamakuru bigenga akaba n’umunyamakuru unafite igitangazanakuru cyitwa Mama urwagasabo yacyeje aba bahanzi aribo Meddy na The ben ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorera kuri murandasi uzwi ku mazina ya Taikun Ndahiro.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye mu buryo bw’imbonankubone, ubwo uyu mubyeyi yerekwaga amafoto y’abantu bazwi cyane mu Rwanda akagira icyo abavugaho, hageze ubwo yerekwa ifoto y’umuhanzi Mugisha Benjamin cyangwa se The ben nk’amazina azwiho mu buhanzi ngo agire icyo amuvugaho, Scovia yabanje kuvuga ku buryo amarangamutima ya The ben aba hafi yaba yishimye cyangwa hari ikimubabaje kandi utajya wirata ahubwo ushobora kureka rubanda bakamuvugira.
Scovia Mutesi yanagarutse ku marira akunda kugaragara kuri uyu muhanzi cyane akenshi iyo avuga ku mubyeyi we umubyara ahamya ko uko abibona mu bantu b’intwari The ben yaba afite umubyeyi we umubyara yaba ari imbere.
Umunyamakuru waganiraga na Mutesi Scovia yageze aho yereka uyu mubyeyi Ifoto y’umuramyi Ngabo medard Jobert uzwi nka Meddy, mu gusubiza byamworoheye kuvuga ubuhanga bukomeye bwa Meddy ndetse asobanura uyu muhanzi nk’umuririmbyi mwiza ndetse ko ashima ukuntu atajya avanga umuziki we n’umuryango we ahubwo akarinda ibimushyira mu makuru arenze imyidagaduro.
Scovia yagaragaje akababaro ko kuba itangazamakuru ryarageze aho kuba impamvu yo kuba uyu muhanzi ava mu muziki ugezweho wo kuririmba indirimbo z’isi kubera amagambo adashimishije n’inkuru zamukorwagaho nyamara yari agikenewe Cyakoze akaba akigaragaza ubuhanga no mu cyiciro arimo ubu.

