Nyuma yo gufasha ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya kwegukana igikombe cya 14 cya shampiona mu mateka yayo Manzi Thierry bahisemo kumuhemba kumwonjyerera amasezerano y’imyaka ibiri akinira ino kipe.
Ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya AlAhli Tripoli yo muri Libya yatangaje ko yonjyereye amasezerano y’imyaka ibiri umunyarwanda Manzi Thierry, uyu musore wasugaje umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe bikaba bivuze ko agomba kuzakinira kujyeza muri 2028.
Manzi Thierry umwe muri bamyugariro baherutse gufasha ikipe ya Al Ahli Tripoli kwegukan igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya ubwo basozaga imikino ya kamparampaka bafite amanota 13, uyu musore rero yaje no gutsinda igitego k’umukino wanyuma ubwo batsinda ikipe ya Al Ahli Bengazi ibitego 2-0, uyu musore akaba yaratsinzemo igitego cya mbere cyabafashije kweguka igikombe.
Thierry Manzi yavukiye i Kigali tariki ya 12 Nyakanga 1996, akaba yaragiye anyura mu makipe agiye atandukanye yaba ayahano mu Rwanda ndetse no hanze yayo,Mu 2021, yerekeje mu Burusiya muri FC Dila Gori (Georgia), ariko nyuma y’amezi atandatu yerekeje muri AS FAR Rabat (Maroc),Mu mpera y’umwaka wa 2023, yagarutse mu Rwanda akinira AS Kigali, hanyuma mu mpeshyi yakinjira Al Ahli Tripoli yo muri Libye.
Kuri ubungu akaba ari na Visi Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma ya mugenzi bakina n’ubundi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Bizimana Djihadi.

Manzi Thierry yonjyeye amasezerano y’imyakla ibiri mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya

Manzi Thierry aherutse gufasha ikipe ya Al Ahli Tripoli kwegukana igikombe cya 14 cya shampiyona ya Libya


