Myugariro w’ikipe y’Igihu y’ubufansa ndetse nikipe ya Arsenal william saliba yatangaje ko n’ubwo rwose ikipe ya Real Madrid yagiye igaragaza kenshi ko imwifuza ariko we yumva yakigumira mu ikipe ya Arsenal.
Mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru cya The Guardian uyu musore yatangaje ko ntampamvu abona yatuma ava muri Arsenal ngo yerekeze muri Real Madrid dore ko na Arsenal ari ikipe nziza cyane kandi ashaka kuyifasha kujyera kuri byinshi harimo no kuba batwarana igikombe cya shampiyona ino kipe iheruka 2004.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize umutoza Mikel Arteta nawe yatangaje ko bari mubiganiro na William Salba ndetse na Bukayo Saka byo kuba bakonjyera amasezera kandi ko ibyo biganiro byarimo bigenda neza cyane kuburyo ntagihindutse aba basore babiri bashobora konjyera amasezerano yabo muriiyi kipe ya Arsenal.
Williama Saliba umwe muri bamyugariro beza bagezweho ku isi kujyeza kuri ubungubu yarasigaranye imyaka ibiri muri Arsenal izamugeza muri 2027 ariko naramuka yonjyereye amasezerano aonjyera azamugeza muri 2030 n’undi mwaka umwe ushobora konjyerwa, cyimwe na mugenziwe Bukayo saka nawe ugshobora konjyera amasezerano azamugeza muri 20230.
N’ibyishimo by’inshi kubakunzi b’ikipe ya Arsenal kubona William Salba ashobora konjyera amasezerano bizafasha cyane, bikaba n’akababaro kubakunzi b’ikipe ya Real Madri yarimutegereje cyane ko yazaza kuyifasha mubwugarizi bwayo dore ko ino kipe yagiye igaragaza ko imushaka ariko ikagumya kurindira kujyira ngo izamujyanire ubuntu ubwo azaba asoje amasezerano nkuko yabikozekuri Mbappe ndetse na Anodi, ariko birangiye uyu musore agiye konjyera amasezerano.

William Saliba yamaze kwemera konjyera amasezerano azamugeza muri 2030 mu ikipe ya Arsenal
