Niba Ujya wibaza inyubako zakira imikino Nini ku isi, Umwanya ni uyu ngo usobanukirwe ibyo utazi kuri stadium zakira abantu benshi n’igihe zatangiriye gukora.
Kuri Tjptrends nk’uko bisanzwe, tugiye kubagezaho Urutonde rwa stadium 5 Nini ku isi, ni ukuvuga izakira abantu benshi bareba imikino n’ibindi bikorwa byakirirwamo.
Ku mwanya wa cumi hari lusail stadium, iherereye muri Qatar iyi inyubako ikwiramo abarenga ibihumbi 88,966 ikaba yarafunguwe mu mwaka wa 2021 mugihe yuzuye itwaye amafaranga menshi nubwo agaciro kayo katigeze gatangazwa.
Stadium iri ku mwanya wa 4 yiswe the new administrative capital iherereye mu gihugu cya egiputa (Egypt), iyi stadium ifite imyanya yo kwicaramo 93,940 yafunguwe mu mwaka wa 2019 ikaba ariyo ifatwa nk’inkuru cyangwa iy’igihugu cya egiputa.
FNB Stadium, stadium yo mu gihugu cya afurika y’epfo niyo iza ku rwa Gatatu muri stadium Nini ku isi, kuko yakira abantu 94,736 ikaba yaratashywe muwa 1989, iyi nyubako iri mu mumujyi wa Johannesburg yuzuye itwaye arenga miliyoni 440 mu madolari.
FNB Stadium yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010, ubwo yakiraga Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wahuje ikipe y’igihugu ya Netherlands na Espagne.
Ku mwanya wa Kabiri hari Stadium ya Fc Barcelona yahawe izina rya camp Nou, Stadium yakira abasaga 99,354 ikaba yaruzuye itwaye arenga Miliyari 1.73 y’amadolari mu wa 1957, gusa yaje kwagurwa nyuma yongererwa ibirimo imyanya aho ubu yakira abarenga ibihumbi ijana.
Uru rutonde rwa stadium zakira abantu benshi ku isi ruyobowe na stadium yitwa Rungrado 1st of may stadium, iyi nyubako iherereye mu gihugu cya Korea ya ruguru aho yuzujwe igafungurwa mu mwaka wa 1989 ku gaciro kataramenyekana.

Afurika y’epfo mu bihugu bifite stadium zikomeye ku isi
