Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > NBA: Stephen Curry yaciye agahigo ko kuzuza amanota 4000 yavuye mu gutsinda amanota atatu

NBA: Stephen Curry yaciye agahigo ko kuzuza amanota 4000 yavuye mu gutsinda amanota atatu

Stephen Curry, ukinira Golden State Warriors, yaciye agahigo mu mateka ya NBA nyuma yo kuzuza amanota 4000 yatsinze avuye mu gutsinda amanota atatu. Niwe mukinnyi wa mbere ubigezeho muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 yageze kuri iyi ntego mu mukino Warriors yatsinzemo Sacramento Kings amanota 130-104 mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.

Curry yinjiye muri uyu mukino akeneye gutsinda amanota atatu inshuro ebyiri gusa kugira ngo yujuje 3998. Ibi yabigezeho mu gace ka gatatu k’umukino, yandika amateka mashya mu mupira wa basketball.

Uyu mukinnyi, uyoboye abandi mu gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi, yageze kuri 4000 amaze gukina imikino 1,013. Urebye uko yagiye agera kuri iyi mibare:

  • Amanota 1000 yayagezeho nyuma y’imikino 369
  • Amanota 2000 yayujuje nyuma y’imikino 597
  • Amanota 3000 yayujuje nyuma y’imikino 794

Ibi bikomeza kwerekana uburyo uyu mukinnyi afite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda amanota atatu.

Curry kandi afite agahigo ko kuba yaratsinze amanota atatu inshuro 13 mu mukino umwe. Mu mwaka w’imikino wa 2015/16, yari yaratsinze amanota atatu 402, bituma agira umwaka mwiza cyane mu mateka ye.

Muri rusange, Stephen Curry akurikirwa na James Harden, umaze gutsinda amanota atatu 3127 mu mateka ya NBA.

Iki ni ikimenyetso cy’uko Stephen Curry akomeje kwandika amateka mu mukino wa basketball, kandi biragoye ko hari undi mukinnyi ushobora kumusimbura vuba aha.

Stephen Curry yakorewe umupira wanditseho amanota amaze gutsinda

Stephen Curry yaciye agahigo ko kuzuza amanota 4000 yavuye mu gutsinda amanota atatu

Stephen Curry niwe mukinyi wa mbere wa baskteball uciye aka gahigo

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *