Umunyamakuru wa Siporo Rugaju Reagan umwe mubanyamakuru bakunzwe muri siporo hano mu Rwanda by’umwihariko kurubungu afatwa nk’umusesenguzi wa mbere w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, uyu munyamakuru agiye gutangira kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu ikipe ya Gorilla FC hano mu Rwanda.
Ndayishimiye Rugaju Reagan usanzwe ukora kukigo k’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) mu ishami ry’imikino, nkuko umutoza mukuru wa Gorilla FC Allain Kirasa yabyemeje ubwo yagiranaga ikiganiro na shene imwe ya Youtube yitwa Active Media TV.
Ati “Ni byo twaravuganye, yadusabye gukora imenyerezamwuga. Turashaka kugira ngo tumufashe mu bumenyi buke afite, abone uko bategura ikipe mbere ya shampiyona, uko bategura ikipe umunsi ku wundi, uko ucunga umukino, ni ibintu bitandukanye.”
“Ntabwo ari muri ‘staff’ y’ikipe, yo irahari. Ntabwo ari umukozi wa Gorilla FC. Ni umuntu wumva, wumvira kandi ubaza ibintu ngo abimenye. Mbona afite ahazaza heza ariko mu byo tuganira na we turamusaba kuba yiyambuye umwambaro wo kuba umunyamakuru cyangwa umusesenguzi kuko bitandukanye n’ibyo dukora hano.”
Uyu munyamakuru Reagan n’umwe mubatoza 60 baherutse kurangiza amahugurwa yabahesheje Licence C ya CAF ibahesha kuba baba abatoza bungirije mu cyiciro cya kabiri ndetse akaba yanatoza ikipe yo mu cyiciro cya Gatatu, Rugaju ntago agiye kuba umutoza w’ungirije nkuko abenshi babivuga ahubwo n’ukwimenyereza umwuga w’ubutoza, ntago yemerewe kungiriza mu cyiciro cya mbere, kuko yemerewe kungiriza mu cyiciro cya mbere mu makipe y’abagore gusa ndetse yemerewe no gutoza amakipe y’abagore y’abatarengeje imyaka 17 na 20.
Rugaju n’umwe mu banyamakuru bagaragaje inyota y’ubutoza kuko yagiye agaragara atoza mu marushanywa agiye atandukanye arimo ya gisirikare cyangwa se mu mikino ihuza ingabo z’igihugu(RDF Liberation Cup na RDF Heroes Cup) ndetse no mu mikino ya Agaciro Pre-Season Tournament na Esperance Football Tournament.
Rugaju ntago agiye kureka umwuga w’itangazamakuru kuko agiye gukorana n’iyi kipe mu gihe cyo kwitegura shampiyona kugira ngo yige uko bategura ikipe abashe kuba yagenda yiga ibintu bitandukanye ,azakomeza gukora kuri RBA nk’ibisanzwe.

Umunyamakuru Rugaju Reagan agiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza muri Gorilla FC

Rugaju afite Licence C ya CAF