Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Nessa na Beatkiller bamaze kuba abahanzi bashyize hanze Indirimbo nyinshi kuva umwaka wa 2025 watangira

Nessa na Beatkiller bamaze kuba abahanzi bashyize hanze Indirimbo nyinshi kuva umwaka wa 2025 watangira

Mu gihe umwaka wa 2025 ugeze hagati,kuko ugeze mu mezi atandatu muri Cumi n’abiri agize umwaka nk’ibisanzwe abahanzi babiri bakorana aribo Nessa na Beatkiller bamaze kugera ku agahigo ko gukora no Gushyira Hanze ibihangano byinshi kurusha abandi bahanzi mu Rwanda.

Aba bahanzi bageze kuri ibi nyuma yo Gushyira Hanze Indirimbo zirenga mirongo itanu mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025.

Muri izo ndirimbo harimo Indirimbo 10 basohoranye na Alubumu yabo bize karma zirimo iyo bakoranye n’umuraperi B trey bise Byanyabyo,hakaba mo iyo bakoranye na Bushali yitwa kugakanu ndetse n’iyo bakoranye na Zeo trap bakayita tuhaporomore mugihe Kandi harimo n’iyo bahuriyemo na G Bruce nayo yitwa icyegeranyo.

Mu Indirimbo bashyize Hanze muri Aya mezi iyakunzwe cyane ni iyo bise Ntacyo bitwaye iri kuri alubumu yabo yitwa karma.

Aba bahanzi umwe muri bo ni umuhungu undi akaba umugabo Bakora injyana yiganjemo Rap hashize igihe batangaje ko babana nk’umugore n’umugabo nubwo abenshi bari batabizi kubera uburyo babigiraga ibanga.

Umwihariko wabo ni uburyo bahozaho mu guha abakunzi babo ibihangano bishya kuko byibuze ku gihe cy’icyumweru baba bashyize ahagaragara Indirimbo ziri hagati ya ebyiri na Eshatu ibintu bibagaragaza nk’abakozi kuko bitorobera abandi bahanzi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *