Nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-0, umutoza wa APR FC Umunya-Maroc, Abderrahim Talib ndetse na Kapiteni Niyomugabo Cloude batangaje ko badatewe ubwoba na Pyramid baherutse gutombora muri CAF Champion League kuko ari imikino bamenyereye.
Ibi babitangaje nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye k’umunsi w’ejo kucyumweru kuri sitade y’akarere ka Bugesera.
Nyuma y’umukino kapiteni niyo mugabo Cloude umaze gukina na Pyramid imikino itatu yose ibakura yatangaje bishimira kuba baratomboye ikipe bazi neza bamaze guhura imikino myinshi.
Ati “Twabyakiriye neza kuko ni ikipe duhora duhura. Tugiye kuyitegura dukore akazi kacu. Abafana ntibagire ubwoba ahubwo bazaze ari benshi. APR FC yaguze abakinnyi beza, tuzasenyera umugozi umwe tugere ku ntego twifuza.”
Umutoza Abderrahim Talib yagaragaje ko imikino ya gicuti yaba iyo bamaze gukina ndetse niyo basigaje iri gukinywa yose hagamijwe gutegura neza umukino uzabahuza na Pyramid
Ati “Gutsinda umukino wa Bugesera ni byiza kuko bituma abakinnyi bamera neza mu mutwe. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya mu cyumweru cyo guteguriramo imikino irimo n’uwa Pyramids.”
Umutoza Abderrahim Talib yakomeje avuga ko guhura na Pyramid ntabwoba bimuteye kuko gukina imikino mpuzamahanga ikomeye aribimwe mu bintu afitemo ubumenyi buhagije.
Ati “Mfite ubunararibonye buhagije mu mikino ya CAF Champions League kuko ni imikino menyereye. Tuzajya mu kibuga dukine kuko APR FC si ikipe y’akana, ni ikipe ikomeye, ifite ubuyobozi bwiza n’abafana benshi. Tuzahangana kugeza ku munota wa nyuma.”
“Uriya mukino dufite muri Nzeri [2025] ni umukino usaba ko tuba twiteguye bidasanzwe. Tuzajyanamo imbaraga zacu zose, ubwenge n’amayeri y’umupira. Abafana baze badushyigikire, tuzabaha umutima wacu n’ibyo dufite byose kugira ngo tubashimishe.”
Uyu mutoza kandi yashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu haba Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen Mubarakh Muganga na Brig Gen Deo Rusanganwa ko bukomeje kumubahafi mubijyanye kumushakira imikino ya gicuti ndetse no kujyira ngo ikipe ikomeze imere neza.
APR FC irimo kwitegura imikino ya Gicuti harimo uzayihuza na Power Dynamos yo muri Zambia tariki ya 17/8/2025 ndetse n’undi uzabahuza na Azam yo muri Tanzani.

Abderrahim Talib yatangaje ko gukina imikino mpuzamahanga ikomeye ari bimwe mubyo afitemo ubumeyi buhagije
