Ni kunshuro ya Gatanu mu mateka y’igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sport na APR FC zigiye gucakiranira k’umukino wa nyuma, inshuro ya Gatanu azaba ari kuri icyi cyumweru tarki ya 04 Gicurasi 2025 muri Sitade Amahoro guhera sa Kumi n’igice.
Aya makipe yombi yabigezeho nyuma yoho ikipe ya Rayon Sport isezereye Mukura Vs ku igiteranyo cy’ibitego 2-1, naho APR FC Yasezereye Police FC ku igiteranyo cy’ibitego 2-1, APRF na Rayon Sport niyo makipe akunze guhanganirA IBIKOMBE HANO M’U Rwanda ugendeye ku ibikombe bagiye begukana nko mu myaka mirongo 30 ishize nyuma ya Jenonocide yakorewe abatutsi kuva iki gikombe cy’a MAHORO cyatangira gukinywa aya makipe yombi ntago yagiye akunda guhurira k’umukino wa nyuma cyane kuko akenshi iyo imwe yageraga k’umukino wa nyuma indi itabashije kuhagera.
Aya makipe yombi bwa mbere ahurira k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro hari muri 2002, icyo gihe APR FC niyo yegukanye igikombe itsinze Rayon Sport 2-1.
Yongeye guhura muri 2010 nabwo yongera kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sport igitego 1-0
Muri 2016 nabwo bongeye guhurira k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro maze Rayon Sport yegukana igikombe itsinze 1-0 cyatsinzwe na Ismailla Diarra k’umunota wa 90.
Isnhuro ya kane ari nayo yanyuma baheruka guhura hari muri 2023 n’umukino wabereye kuri sitade ya Huye maze birangira Rayon Sport yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0, n’igitego cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti yateye maze Pierre awukuyemo Ngendahimana Eric uzwi ku izina rya Gasongo ahita atsinda igitego.
Mu ishuro enye bamaze guhurira k’umukino wa nyuma buri kipe yabashije gutsinda indi indi kuko nta kunganya kwigeze kubonekamo gusa nta bitego byinshi bikunze kugaragaramo.
Kuva igikombe cy’Amakohoro cyatangira gukinirwa APR FC igiyen gukina umukino wa nyuma ku isnshuro ya 18 muri izo nshuro yabashije kucyegukana inshuro 13.
Mugihe Rayon Sport yo ari inshuro ya10 igiye gukina umukino wa nyuma muri izo nshuro 9 yabashije kucyegukan inshuro 5.



