Ni rimwe riri ku Isi, igare rya Pogy rishobora kugurwa na miliyoni 57 FRW.

Benshi kwa kundi tutazi guhaha cg kugura, iyo ugiye usaba igare nk’irya Tadej Pogacar baguca ibihumbi 16 $(miliyoni FRW) aha uba meze nk’uko umwana agura igikinisho cya telephone akajya akanda ahantu kikavuga, ubutahanye igiporoporo gisa n’igare ry’imana y’igare.

Erega igiciro si ikibazo ahubwo icyo rizakora, iri gare ribarirwa ibihumbi 640 € ryatsindiye muri Tour de France 2025 ( 109, 804, 800 FRW, iki ni igihembo cya Pogacar wenyine yakuye i Paris)
Pogy atwara Colnago Colnago V5Rs mbere y’uko uruganda rwa Colnago rw’Abataliyani rusohora iri gare ryari ryapimye kuri Pogacar, byanje kwemeza na kaminuza ya Polytechnic University of Milan.
Aha ubonye neza ko aba banyeshuri bapimye umuvuduko w’umuyaga bibaza uko Pogy yahangana nawo, bagiye gushaka imisozi biga uko yahinyuza ubuhaname, ibyo bazanye babihaye Colnago isubiramo iri gare.
Ni igare riteranyijwemo ibindi bikoresho by’inganda zikomeye zikora ibijyanye n’amagare nka Shimano, ENVE, ripima 7.02 kg

  • Price: €15,260 (igiciro ku igare rya pirate rijya gusa n’irya Pogy)
  • Weight: 7.02 kg
  • Frame: Colnago V5Rs
  • Groupset: Shimano Dura-Ace Di2 9250 12-speed (vitesi 12)
  • Brakes: Shimano Dura-Ace 9270 hydraulic disc
  • Wheels: Enve SES 3.4
  • Tires: Continental GP5000
  • Handlebar/stem: Enve
  • Saddle: Prologo Scratch M5
  • Cockpit: Colnago CC.Y1. 145mm stem, 79mm bar reach, 130mm drop, 397-420mm drop.
  • Power meter: Shimano Dura ace FC-9200P
    Ni igare yicaraho rikagabanya uburemere, aho gushyira amacupa bahigije hasi ngo rigabanye uburemere ariko rifate hasi neza,
    Umunyururu waryo ni Carbon-Ti chainrings wo awumaranye igihe, Framesandgear mu gihindura vitesse, inkondo zijyaho ibirenge zireshya n 165mm ni umwihariko ugereranyije n’iza Vingegaard n’abandi (ni bigufi), amahembe ye ameze nk’ay’inka z’inyambo kuko areshya na mm 79 buri rimwe, .
    Rifite vitesi 12, Feri yaryo ni iy’amazi (byumve nka kwa kundi bavuga ngo ikamyo zigira feri y’imyuka).
    Iri gare rya Pogy nta muntu urariha agaciro nyakuri ariko aba commissionaires bo kuri black market bemeza ko rishobora kugera ku bibumbi 40 $ , gusa Colnago yifuza ko mu myaka iri imbere aya magare azajya aba yatwaye bazayagurisha muri cya munara, aha azagurwa n’uwifite.

Kuri ubungubu iri gare rikaba riri mu Rwanda aho rizakoreshwa muri iyi shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare izatangira k’umunsi wo ku cyuru tariki ya 21 Nzeri 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends