Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yatangaje ko Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports, ari we mukinnyi mwiza uri gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi yabitangaje nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0 ku mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025.
Darko Nović yavuze ko yitegereje umukino wa Rayon Sports ikina, abona Muhire ari umukinnyi ugaragaza ubuhanga budasanzwe, cyane cyane mu mipira y’imiterekano. Yagize ati:
“Nimero 11 wabo, murambabarira nibagiwe izina rye. Menya ari we mukinnyi ufite ikirenge cyiza muri Shampiyona kubera imipira y’imiterekano ye.”
Ibi byashimangiwe n’uburyo Rayon Sports yagaragaye ishaka gutsinda, ikoresheje imipira y’imiterekano Muhire Kevin atzi gutera neza, nubwo umukino warangiye nta gitego arik.
APR FC yagowe n’ubusatirizi, Darko yishimira ubudahangarwa bw’abakinnyi
Uyu mukino warangiye ari 0-0, watumye APR FC ikomeza kurushwa amanota abiri na Rayon Sports ifite 43, mu gihe Ikipe y’Ingabo ifite 41. Darko Nović yavuze ko wari umukino ukomeye, cyane cyane ku ruhande rwa APR FC kuko yakiniraga ikipe ifite abakinnyi barebare bashobora gutanga ingorane ku mipira yo mu kirere.
“Wari umukino ugoye cyane by’umwihariko mu kugarira kuko twakinaga n’ikipe nziza ku mipira y’imiterekano.”
Yashimangiye ko Ruboneka Jean Bosco, waje no gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the Match), ari umwe mu bafasha APR FC gukomeza kwitwara neza kubera imbaraga n’uburyo amenyereye imikino ikomeye cyane cyane ino deribi yo mu rwanda.
Kuki Dauda Yussif adahabwa umwanya munini?
Mu bafana ba APR FC hakunze kumvikana ibitekerezo by’uko Dauda Yussif yakabaye ahabwa umwanya uhagije mu kibuga. Gusa, Darko Nović yavuze ko yamuhaye amahirwe ariko ntiyuzuza inshingano yari yamusabye.
“Niba mwararebye neza Dauda yabanje mu kibuga imikino mike. Ntabwo yigeze atanga ibyo twamusabye gukora. Uyu munsi yinjiye mu kibuga agerageza gutanga imipira myiza yashoboraga no kuvamo ibitego. Iryo niryo tandukaniro rye na Pitchou.”
Ibi bivuze ko, nubwo ari umukinnyi ufite impano, agomba gukomeza kwerekana ko ashobora kubahiriza amabwiriza y’ubutoza kugira ngo ahabwe umwanya uhagije, numukino darco yahaye amahirwe abarimo nshimiyimana isimael picu ndetse akomeje guha umwanya umunyezamu ishimwe pier mario, gusa abafana ntibakomeje kwishimira imikinire y’uyu mutoza barasba ko yakwirukanwa,none byaje kuba bibi nyuma y’uko akeje Muhire Kevin nkaho atavuze neza abakinnyi afite,numwe mumikino utarushamaje cyane koko ntanabatinya kuvuga ko ubutaha bazabajyana kuri Pele Stadium kuko ntakintu barimo bagaragaza muri iki gihe.
– Darko Nović yemeje ko Muhire Kevin ari umukinnyi ufite ikirenge cyiza kandi ari we mwiza mu Rwanda.
– APR FC ikomeje kuba ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports.
– Ruboneka Jean Bosco yagaragaje ubuhanga, naho Dauda Yussif agomba gukomeza kwerekana ko yujuje ibyo asabwa n’ubutoza.
Iyi shampiyona irakomeje, amakipe yombi akaba agomba gukomeza gukaza umurego kugira ngo abashe kwegukana igikombe. Nta washidikanya ko imikino isigaye izaba ishiraniro.

Umutoza wa APR FC Darko yakoze ibara acyeza Muhire Kevin avuga ko mukinnyi mwiza muri Shampiyona

Muhire Kevini niwe mukinnyi umaze gutanga imipira ivamo ibitego bynshi uy mwaka

