Nigeria iri gukorera imyitozo mu Bugesera: Ibyo wamenya mbere yo guhura n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, iri gukorera imyitozo mu Bugesera mbere yo guhura n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026,gusa ku munsi wo kuwa 4 igomba kuzakorera imyitozo kuri Stade Amahoro nkuko amategeko ya CAF abigena ko ikipe yasuye igomba gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe y’uko umukino uba. Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi, ariko cyane cyane kuri Nigeria, ishaka gutangira neza nyuma yo kubona umutoza mushya, Eric Chelle ukomo muri Mali.

Super Eagles bahamagawe barimo abakinnyi bakomeye nka Victor Osimhen, Ademola Lookman na Ola Aina, bose bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo i Burayi aho bakina. Victor Osimhen, rutahizamu wa Galatasaray mu gihugu cya Turkey, amaze gutsinda ibitego 26 no gutanga imipira 5 yavuyemo ibitego mu mikino 30. Lookman, ukinira Atalanta, afite ibitego 19 n’imipira 7 yavuyemo ibitego, mu gihe Aina wa Nottingham Forest afite igitego kimwe mu mikino 33 gusa ikipe ye ihagaze neza iri ku mwanya wa gatatu muri Primier League.

Nubwo Nigeria ari kimwe mubihugu bikomeye k’umugabane wa Africa m’umupira w’amaguru  bafite aba bakinnyi bafite ubunararibonye n’ubushobozi buhanitse, ikipe ya Nigeria iracyafite ibibazo by’uburyo bushya bw’imikinire. Kubera ko bafite Umutoza mushya Eric Chelle arashaka gutanga isura nshya kuri Super Eagles, ariko bifata igihe kugira ngo abakinnyi bamenyere uburyo bwe bwo gukina.

  1. Umutoza mushya – Abakinnyi barimo kumenyera uburyo bushya bw’imikinire bwa Eric Chelle.
  2. Ubwumvikane hagati y’abakinnyi – Nubwo bamwe bari mu bihe byiza, hari impungenge ko batari bahuzwa bihagije nk’ikipe imwe,kubera ko ni ubwambere bagiye gutozwa nuyu mutoza.

 Eric Chelle yahawe iyi kipe y’igihugu ya Nigeria bamusaba kuzayijyana mu gikombe cy’Isi cya 2026 ndetse akazana cyitwaramo neza,yabaye umunya Africa wa mbere udakomoka muri Nigeria uhawe gutoza iyi kipe bityo nyuma y’uko yaramze kwitwara neza mu Ikipe y’igihugu ya Mali bamubwiye ko bamuhaye ikipe bamwizeye,ni nyuma y’uko ino kipe yarimaze iminsi ititwara neza uko bisanzwe nkubu ihereye kumwanya wa 5 n’amanota  3 gusa bityo igomba gukora igishoboka cyose igatsinda amavubi gukira ikizere cyigaruke.

Nigeria isabwa gutsinda u Rwanda kugira ngo yongere icyizere cyo kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri USA, Mexique na Canada mu 2026. Nubwo bafite abakinnyi bakomeye, birasaba guhuza imbaraga n’ubushishozi kugira ngo Super Eagles izatsinde Amavubi,kubera ko Amavubi n’imwe mu makipe akunze kubagora kuko nk’imikino baheruka guhura Amavubi banganyirije mu Rwanda maze ibasanga iwabo Amavibi abatsinda 2-1.Nigeria iri gukorera imyitozo kukibuga cy’ishuri cya itare mu bugesera

Uyu mukino ni amahirwe kuri Nigeria yo kwerekana ko iracyari imwe mu makipe akomeye muri Afurika. Ariko nanone, Amavubi ashobora kubagora niba bashoboye kwihagararaho mu kibuga no gukoresha neza amahirwe abonetse.

Gusa ikipe y’iguhugu Amavubi nayo ifite umutoza mushya nukuvuga ngo abatoza bose n’imikino yabo ya mbere bagiye gutoza muri aya makipe y’igihugu yombi,nugutegereza tukareba uko bizagenda abakinnyi ku Mpande zombi bameze neza umwuka ni mwiza.

Eric Chelle ukomo muri Mali niwe mutoza mushya Nigeria

Abanya Nigeria bategereje ni ikipe yabo izigaranzura Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends