Igihugu cya Nigeria Kiri mu bihugu bifite abaturage benshi kwisi aho kiza ari icyambere mu bihugu bibarizwa ku mugabane wa afurika.

Ku rutonde rw’ibihugu 15 biza imbere kurusha ibindi ku isi harimo ibyo muri afurika bine aribyo Nigeria,Ethiopia,Misiri na Kongo.
Urutonde rwose kuva ku gihugu cya mbere kugeza ku cya 15
- India ubuhinde ni cyo gihugu cya mbere gituwe n’abantu benshi cyane ko kiri mu by’imbere binini mu buso aho gituwe n’abaturage barenga Miliyari 1.463.865.525
- China Ubushinwa ni igihugu cyo muri Asia kikaba kiri ku mwanya wa 2 aho gituwe n’abantu Miliyari 1.416.096.094
- United state of america leta zunze ubumwe za amerika ni cyo gihugu cya gatatu aho gituwe n’abaturage Miliyoni 347.275.807
- Indonesia Iri ku mwanya wa kane kuko yo ifite abaturage bangana na miliyoni 285.721.236
- Pakistan iri ku mwanya wa Gatanu kuko ifite abayituye bagera kuri miliyoni 255.219.554
- Nigeria iboneka ku mwanya wa Gatandatu aho yo ituwe n’abaturage Miliyoni 237.527.781
- Brazil iri ku mwanya wa karindwi kuko ituwe n’abantu miliyoni 212.812.405
- Bangladesh iri kumwanya wa munani aho ifite abaturage bayituye bagera kuri Miliyoni 175.686.899
- Russia uburusiya buza ku mwanya wa cyenda aho bwo butuwe n’abantu bagera kuri Miliyoni 143.997.393
- Ethiopia Igihugu cya Ethiopia cyo muri afurika y’iburasirazuba kiri mu mwanya wa cumi aho cyo gituwe n’abaturage Miliyoni 135.472.051
Ibindi bihugu bikurikira ni;
- Mexico ifite abaturage 131.946.900
- Japan ituwe n’abaturage 123.103.479
- Egypt ituwe n’abaturage 118.365.995
- Phillippines nayo ituwe n’abaturage 116.786.962
- DR Congo ituwe n’abantu 112.832.473
