Nihatagira igikorwa AS Kigali ishobora kudakina shampiyona umwaka utaha

Ikipe ya As Kigali yandikiye umujyi wa Kigali iwutabaza iwutabaza  kubibazo ifite ahanini bijyendanye n’amamikoro bishobora kuyibuza gukina umwaka w’imikino utaha.

N’ibikubiye mu ibaruwa iyi kipe isanzwe ifashwa n’umujyi wa Kigali yanditse mu cyumweru gishize itabaza ko ko niba ntagikozwe ishobora kutazabona uko ikina umwaka utaha w’imikino.muri iyi baruwa iyi kipe yandikiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali yavuze ko hakenewe inama izahuza komite yayo n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mbere ya tariki 10 Nyakanga 2025 kugira ngo harebwe ku bibazo byayo ubundi izabashe kubona ibiyemerera gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

 Iyi kipe mu ibaruwa yavuze mu gihe iyi nama yaramuka itabaye itazabasha kubona uko ikina shampiyona y’umwaka utaha w’imikino, iyi kipe n’imwe mu makipe akunze guhura n’ikibazo cy’amaikoro kuko no mu mwaka ushize w’imikino yatangiye imyitozo nyuma y’andi makipe yose kubera ibazo bayri biyirimo ndetse ifite n’ibibazo yasozanyije umwaka ushize  w’imikino ahao yasoje ifitiye abakinnyi imishahara y’amezi atandatu ndetse n’abayozi ndetse n’abatoza.

Gusa n’ubwo iyi kipe kugeza ubungu mu gihe andi makipe aba arimo kwiyubaka muri iyi kipe ibyo kwiyubaka n’umugani kuko usibye kuba bagenda batakaza abakinnyi nk’umuzamu wabo  wagiye muri APR FC, gusa n’ubwo ino kipe yagiye ihura n’ibibazo umwaka ushize w’imikino yagerageje kwitwara neza kuko yasoreje ku mwanya wa 3 muri shampiyona y’umwaka ushize.

Mu gihe  iyi kipe yaba inaniwe gukemura ibazo biyirimo, bijyanye ahanini n’amikoro ngo ihabwe ibiyemerera gukina shampiyona bishobora kuzarangira idakinnye shampiyona y’umwaka utaha. Muri AS Kigali hahaora havugwa ibazo abantu benshi bakibaza ukuntu ikipe ifashwa n’ujyi wa Kigali igira ibazo by’amamikoro kuko n’umwaka ushize mbere y’uko shampiyona itangira iyi kipe yari yandikiye umujyi wa Kigali kuko niwe muterankunga wayo mukuru, gusa mu minsi yashize umujyi wakigali wari wavuze ko ugiye gucutsa amakipe yose wafashaga harimo iyo AS Kigali, Gasogi United ndetse na Kiyovu Sport.

N’ugutegereza tukareba icyo umujyi wa Kigali uzasubiza ino kipe, niba inama izaba hakarebwa icyakorwa ku mpande zombie iyi kipe ikaba yabasha gukina umwaka w’imikino utaha.

AS Kigali yandikiye ibaruwa umujyi wa kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends