Ikipe y’iguhu ya Portugal yaraye igeze k’umukino wa nyuma wa UEFA Nation League yo gutsinda ikipe y’igihugu y’Ubudage ibitego 2-1 bya Francisco Conceição na Cristiano Ronaldo wuzuzaga ibitego 937 akaba ari nawe mu kinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ku Isi hose.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anaganya 0-0 gusa mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje kuza yahinduye immikinire maze ikipe y’Igihugu y’ubudage iza gufungura amazamu k’umunota wa 48 gusa ku igitego cyatsinzwe na Florian Wirtz n’umutwe k’umupira mwiza warutewe na Joshua Kimmich.
Byasaga nkaho birangiye ubona ko Portugal bari kuyirusha hagati mu kibuga gusa ntibyatinze kuko k’umunota wa 63 Francisco Conceição yaje guhita yishyurira Portugal maze Nuno Mendes yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Cristiano Ronaldo yakuriye atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68.birangira gutyo Portugal igesezereye Ubudage ku ibitego 2-1.
Kuri uyu wa kane hagomba kurara hamenyekanye ikipe isanga Portugal k’umukino wa nyuma hagati y’ikipe y’igihu y’ubufaransa na Spain, n’umukino wa ½ cya UEFA Nation League uteganyijwe gutangira ku isaha 23h00, n’umukino w’ishiraniro kuko murabyibuka ubwo ibi bihugu biheruka guhura hari muri ¼ cya Euro aho Spain yabashije gusezerera France, gusa n’umukino w’ishiraniro kuko ubona ko amakipe yombi akomeye ugendeye ku abakinnyi bayo, Mbappe,Osimeni Dembele uraza kuba ashaka kweguka icyi gikombe kugira ngo bimwongerere amahirwe.
Lamini Ymal nawe ashaka kwegukana UEFA Nation League nawe byazamufasha kongera amahirwe yo kuba umukinnyi mwiza ku Isi, umukino wanyuma uteganyijwe ku cyumweru nibwo hagomba kuzarara hamenyekanye ikipe yeguka UEFA Nation Leaue.

Portugal yaraye igeze k’umukino wa nyuma wa UEFA Nation League

Christiano Ronaldo yaraye atsinze igitego cya 937

Ikipe y’Igihugu y’ubufansa iraza gucakirana na Spain muri 1/2 cya UEFA Nation League