Niyo yaba umugabo yaba ari uwanjye: Aisha yasubije abamushinja Kwicururuza

Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yasubije abamaze iminsi bamushinja kujya kwicuruza mu bihugu by’abarabu aherutse gukorera urugendo.

Inkindi Aisha umaze kumenyekana muri cinema nyarwanda by’umwihariko mu gukina filime yanyomoje amakuru y’abamaze iminsi bamushinja gukorera urugendo i Dubai ari mu icyo bise kwicuruza.

Ni mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi, yabajijwe ku kijyanye n’abantu bavuze ko yagiye mu buryo butandukanye n’uko we abivuga byo gutembera.

Aisha yavuze ko abafite imyumvire yo kuba bumva ko umuntu ugiye i Dubai wese aba agiye gukora ibindi bibeshya kuko abantu bose atari ko bateye kandi ko kujya yo bidasaba izindi mbaraga cyane ko nawe ubwe ngo akora kandi adakorera ubusa bityo afite ubushobozi bwo kwijyana yo.

Mu bindi yavuze uyu mukobwa umaze kuba icyamamare kubera umwuga wo gukina filime yavuze ko niyo yaba umugabo yari agiye kureba nabwo yaba ari uwe kuko atari buri mugabo wabikorera umukunzi we.

Aisha yemeza ko we ubwe yiyizera kandi ko yumvwa cyane n’abe bitandukanye nuko rubanda babifata ukundi bityo ko nta ruhande ruvuga ibitandukanye nukuri kwe mu bo hafi ye kandi ko ibyo akora aba yanabibwiye mu rugo nk’undi mwana wese ugengwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends