Umukinnyi akaba n’umunyarwenya Regero Norbert umaze kubaka izina mu mwuga w’urwenya nka Digidigi yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe uyu munyarwenya, Regero Norbert yagaragaje ko abanyarwanda ari bo soko y’icyizere cyo kubaho kubw’ibyo ko bagomba gufatanya kurwana ku rugamba.
Norbert yagize ati ” Nta handi kandi nta wundi uzaba igisubizo cy’icyizere cyo kubaho kwacu uretse twe ubwacu, bityo dufatanye urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo mbi ya Jenoside , twamagane abayihembera mu mvugo, mu miryango, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi”.
“Twereke amahanga ko u Rwanda rwacu rwarenze ahateye ubwoba”

